RFL
Kigali

Pastor Diana Mucyo yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ntimugatuze'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/08/2019 23:47
0


Umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ubifatanya no kuba ari umupasiteri, Diana Mucyo yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ntimugatuze' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kujya bashima Imana ku bwa byinshi ibakorera yaba ibigaragara n'ibitagaragara.



Pastor Mucyo Diana akorera umurimo w’Imana mu itorero Divine Embassy church riherereye i Masaka rikuriwe n'umugabo we. Mu mpera za 2017 ni bwo Pastor Diana Mucyo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Uzaza ryari Yesu'. Icyo gihe yabwiye Inyarwanda.com ko afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi ukomeye ku isi. Ni umwe mu bahanzi mu muziki wa Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi dore ko nta mezi atatu ashobora gushira adashyize hanze indirimbo nshya. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Ntimugatuze'.


Pastor Diana Mucyo


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NTIMUGATUZE' YA PASTOR DIANA MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND