RFL
Kigali

Gasogi United yanganyije na Vision, Mukura VS isubirwa na AS Muhanga mu mikino ya gicuti

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/08/2019 18:48
0


Mu gihe amakipe akomeje urugendo rwo kwitegura umwaka w’imikino 2019-2020, amwe ahagaze neza mu mikino ya gicuti mu gihe andi ataribona neza.



Mu makipe atarabasha gufatisha harimo ikipe ya Mukura Victory Sport yongeye gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti waberaga kuri sitade Muhanga.

Ibitego bya AS Muhanga byatsinzwe na Hakundukize Adolphe & Turatsinze John mu gihe igitego rukumbi cya Mukura VS cyatsinzwe na Lucky Emmanuel.


Mukura VS yongeye gutsindwa na AS Muhanga

Umukino wari wabaye kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019 kuri sitade Huye, AS Muhanga yari yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019, ikipe ya Gasogi United ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu cyiciro cya kabiri, yanganyije na Vision FC igitego 1-1 mu mukino wa gicuti waberaga i Gikomero.


Gasogi United yanganyije na Vision FC 

Vision FC yanganyije nyuma yo kuba iheruka kunyagirwa na SC Kiyovu ibitego 5-0 mu mukino wabaye kuwa Gatatu tariki 14 Kanama 2019.


Vision FC iheruka kunyagirwa na SC Kiyovu ibitego 5-0

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019, biteganyijwe ko AS Kigali izacakirana na Police FC mu mukino wa gicuti uzabera kuri sitade Amahoro.

Police FC iheruka gutsinda Musanze FC ibitego 2-0 mu gihe AS Kigali yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1 kuwa Gatanu.


Nkubana Marc (2) kapiteni wa Gasogi United agenzura umupira 

Dore uko imikino yagenze:

Kuwa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019

-AS Muhanga 2-1 Mukura VS

-Gasogi United 1-1 Vision

Ku Cyumweru tariki 18 Kanama 2019

-AS Kigali vs Police FC (Stade Amahoro, 15h30’)

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND