RFL
Kigali

CECAFA U15: U Rwanda rwatangiye neza runyagira South Sudan

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/08/2019 19:07
0


Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 15 iri mu mikino ya CECAFA i Asmara muri Erythtrea yatangiye neza inyagira South Sudan ibitego 3-0 mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu aho ruri kumwe na South Sudan, Uganda na Ethiopia.



Ibitego by’u Rwanda byose byatsinzwe na Irahamye Eric (43’, 73’ ,79’) bityo atahana umupira bakinnye nk’undi wese watsinda ibitego bitatu mu mukino (hat-trick).


Irahamye Eric yahembwe umupira bakinnye 

Nshimiyimana Christian [GK], Hoziyana Kenedy [C], Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Serieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Mwizerwa Eric, Niyogisubizo A. Sana, Irahamye Eric, Mugisha E. Kenny, Sibomana Sultan Bobo.


11 b'uRwanda babanje mu kibuga 

U Rwanda rwasaruye amanota ya mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 bakina na South Sudan mbere yo guhura na Ethiopia tariki 20 Kanama 2019. Amavubi azasoza imikino y’amatsinda ahura na Uganda tariki 24 Kanama 2019.


Abasifuzi n'abakapiteni 

PHOTOS: FERWAFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND