RFL
Kigali

SKOL Brewery Ltd yashyize hanze isura nshya ya SKOL Lager banatangiza imikoranire n’abanyarwenya-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/08/2019 14:00
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019, uruganda rwa mbere mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwagaragaje isura nshya ya SKOL Lager imwe mu nzoga z’uru ruganda rumaze kwigarurira imitima ya benshi.



Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Benurugo Kayihura Emilienne ku ishusho nshya ya SKOL Lager 

SKOL Lager ni inzoga yubatse izina mu nzoga SKOL Brewery Ltd batunganya, iyi nzoga iri mu za mbere uru ruganda rwakoze, bayihinduriye icupa ndetse n’ibiba bitatse icupa inyuma.


Amacupa ya SKOL Lager

SKOL Lager isanzwe ntabwo yahindutse ndetse n’umusemburo nta kintu bahinduyeho ahubwo icyo bahinduye ni uburyo igaragara inyuma. Benurugo Kayinamura Emilienne, umukozi muri SKOL Brewery Ltd ushinzwe kumenyekanisha SKOL Lager avuga ko SKOL Lager itahindutse ahubwo icyo abantu bamenya ari isura nshya yayo yahindutse.

“SKOL ikintu twakoze ni uguhindura isura ya SKOL Lager. Ni ikinyobwa kimaze igihe ku isoko. Twayihaye ishusho nshya ku buryo umuntu wese uyirebye abona ari inzoga iteye ubwuzu. Ntabwo ari SKOL Lager nshya twashyize ku isoko ahubwo ni ikinyobwa gisanzwe twahinduye ishusho ry’ibigaragara ku icupa” Kayihura


Benurugo Kayihura Emilienne aganira n'abanyamakuru mu gikorwa cyabereye ku kabari ka +250 Kicukiro

Iyo urebye iyi nzoga cyane ku icupa irimo usanga riteguye mu buryo bunejeje kuko ku cyapa kiri inyuma usanga uburyo bwari busanzwe bwahinduwe. Zimwe mu mpinduka ziri inyuma ku icupa zirimo ko ijambo “SKOL” ryari risanzwe riberamye ariko ubu bakaba bararyanditse ritambitse mu buryo bugororotse.


Anitha Haguma umukozi muri SKOL ushinzwe imenyekanisha bikorwa aganira n'abanyamakuru ku isura nshya ya SKOL Lager

Ku kindi cyapa kiri inyuma ku icupa hariho ifoto y’umuntu uri kurya anafite inzoga hafi ubona afite ubwuzu bwo kurya ananywa SKOL. SKOL benga inzoga zizira isukari, kuri iyi shusho nshya ya SKOL Lager bagaragaje ko nta sukari irimo kuko bafashe umwanya babyandikaho.


Paul Norris ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya SKOL muri Afurika yavuze ko imbaraga bakomeza kuzongera mu gutuma bahaza isoko banashimisha abakiliya

Iki cyapa kigaragaza umuntu urya inyama ananywa inzoga, bizajya bihindurwa mu gihe kizagenwa ariko kandi ntikirenze amezi atandatu.


Abanyarwenya bagiye kujya bakorana na SKOL mu bukangura mbaga

Muri gahunda yo gukomeza kuryohereza abakiliya b’ibinyobwa bya SKOL, uru ruganda rwafashe gahunda yo kujya bakorana n’abanyarwenya kugira ngo bakomeze bakore ubukangurambaga mu bice bitandukanye by’igihugu.



Abakozi muri SKOL Brewery Ltd barebana na gahunda yo kwamamaza ibikorwa bari babucyereye


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND