RFL
Kigali

Diamond yatemberejwe Kigali Arena ahava asabye ko ubutaha ariho yazataramira- AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2019 13:08
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019 ni bwo Diamond yagarutse mu mujyi wa Kigali nyuma yo kuhanyura agakora ikiganiro n’abanyamakuru ariko agahita yerekeza i Bujumbura aho yakoze igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019. Ubwo yagarukaga i Kigali Diamond yasuye inyubako nshya iri mu mujyi ya Kigali Arena.



Kigali Arena ni inyubako y’imikino n’imyidagaduro u Rwanda rwatashye mu minsi ishize mu muhango wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame. Iyi nyubako yagenewe gukinirwamo umukino wa Basket Ball izajya inakira ibikorwa bitandukanye birimo imyidagaduro, amasengesho, inama n’ibindi bihuza abantu benshi cyane ko yakira abantu byibuza ibihumbi 10 bicaye neza.

Ubwo Diamond yari agarutse i Kigali yatemberejwe n’ubuyobozi bwa EAP itegura Iwacu Muzika Festival. Diamond akigera muri Kigali Arena yafatiyemo amafoto atandukanye yitegereza iyi nyubako arangije asaba umuyobozi wa EAP ko igitaramo gitaha yazakimutegurira muri Kigali Arena. Nyuma yo gusura Kigali Arena Diamond yahise asubira kuri Hotel kuruhuka mbere gato ko yitabira igitaramo afite kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali cya Iwacu Muzika Festival.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n'abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n'Itorero ry'igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by'umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

Diamondkigali arenaDiamondDiamond yatemberejwe Kigali Arena n'umuyobozi wa EAP 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimiye Jonathan4 years ago
    Diamond numusaza yaraturyohereje nagaruka azahataramire mubyifuzo bye kko aratwika kbx.





Inyarwanda BACKGROUND