RFL
Kigali

Igiterane All Women Together kimaze iminsi 4 kibera muri Kigali Convention Centre cyasojwe-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/08/2019 19:05
0


All Women Together ni igiterane ngarukamwaka gitegurwa na Women Foundation Ministries mu nsanganyamatsiko yo 'Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi' (From Victims to champions). Igiterane cyo muri uyu mwaka cyasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16/08/2019. Iki giterane cyaranzwe no kubohoka kw'imitima y'abacyitabiriye.



Kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2019, ni bwo iki giterane cyasojwe nyuma y'iminsi 4 cyari kimaze kibera muri Kigali Convention Centre kuva tariki 13 Kanama 2019. Cyatangiwemo ubuhamya bw'abantu batandukanye basangije abacyitabiriye ibyo Imana yabakoreye. Aline Gahongayire ni umwe mu bitabiriye iki giterane ndetse yaranakiririmbyemo inshuro ebyiri. Uyu muhanzikazi ari no mu batanze ubuhamya ndetse yanatangarije abacyitabiriye ko abaye umwe mu bagize iyi minisiteri (Women Foundation Ministries).


All Women Together ni igiterane cy'imbaturamugabo cyahuje imbaga y'abantu benshi mu minsi 4 yose cyamaze. Iki giterane cyahurije hamwe abagore n'abakobwa mu minsi 3 naho ku munsi wa nyuma ari wo wa kane hanitabira abagabo. Iki giterane cyagaragawemo imbaraga zidasanzwe no gusangira ubuhamya nk'uko imwe mu nsanganyamatsiko yabivugaga "Ubuhamya bwanjye Intwaro yanjye." 


Bagize ibihe byiza cyane binyuze mu kuramya Imana

Bumwe mu buhamya bwatangiwe muri iki giterane, harimo abavuze ko bavuye mu ngeso mbi bagakizwa bakira agakiza ndetse n'abavuze ko bakize indwara biciye mu gusenga no kuba barafashijwe n'iki giterane All Women Together (Abagore Twse Hamwe). Abitabiriye iki giterane kandi bahagiriye ibihe byiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana hamwe n'abaririmbyi batandukanye barimo Gaby Irene Kamanzi, Aline Gahongayire, Baby Moses n'abandi ndetse banahemburwa bikomeye n'ijambo ry'Imana ryigishijwe n'abakozi b'Imana batandukanye.


Aline Gahongayire mu giterane 'All Women Together'

All Women Together 2019 yagarukaga ku ngingo eshatu ari zo; 'Umwuka', 'Amarangamutima', 'n'Ibifatika'. Aline Gahongayire ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo 'Ndanyuzwe', ubwo yatangaga ubuhamya muri iki giterane yavuze ko yahembutse kubera iki giterane akaba yanungutse aho azajya asengera, aha akaba yaravugaga Women Foundation Ministries. Yahamije neza ko iyi minisiteri ari yo yisangamo. Aline Gahongayire yabwiye Inyarwanda ko yungukiye byinshi muri iki giterane yaririmbyemo inshuro ebyiri.

Intumwa y'Imana Mignonne Kabera Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yageneye ubutumwa abari bitabiriye abasaba gushyira imbaraga mu kubumbura igitabo cy'ubuzima bwabo kuko yemera ko hari ibyo batazasengera ngo babimenye ahubwo ko bazabimenya babumbuye ibitabo cy'ubuzima bwabo bakabisoma. Yagize ati:

Hari abantu usanga ntacyo bitayeho bakavuga ngo ubuntu bw'Imana nibunsage birahagije ariko mu Abaheburayo ijambo ry’Imana riravuga ngo haranira cyangwa rwana no kwinjira mu buruhukiro bwawe. Ni yo mpanvu ugomba guharanira kubumbura igitabo cy'ubuzima bwawe kuko nta wundi uzakikubumburira, rwana uharanire kubumbura igitabo, hari byinshi byananiranye bidakoreka kuko utabumbuye igitabo bumbura igitabo.


Apotre Mignonne Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries

Umushyitsi mukuru ku munsi usoza iki giterane yari umupasiteri wo muri Kenya wafashe akanya ko kwigisha ijambo ry'Imana ndetse anasangiza abari mu giterane ubuhamya bwe nk'intwaro agendana. Yabibukije kugira urukundo, kwiyemeza gufasha ndetse no guharanira kugira aho bakura bagenzi babo waba ubazi cyangwa utabazi kuko ijambo ry’'Imana ari cyo risaba itorero.

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IKI GITERANE


Apotre Mignonne umuyobozi wa Women Foundation Ministries yateguye iki giterane

REBA HANO UKO BYARI BIMEZE KU MUNSI WA NYUMA W'IKI GITERANE


UMWANDITSI: Joselyne Kabageni-Inyarwanda.com

AMAFOTO: Evode Mugunga-Inyarwanda.com

VIDEO: Women Foundation Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND