RFL
Kigali

UPDATES: "Kigali ndahakorera amateka..." Nyuma y'igitaramo cy'i Bujumbura Diamond yagarutse i Kigali- VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/08/2019 11:01
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 nibwo Diamond yageze mu Rwanda, agirana ikiganiro n'abanyamakuru mbere y'uko ajya i Burundi aho yari afite igitaramo cya VIP. Nyuma y'iki gitaramo Diamond yahise agaruka i Kigali aho afite igitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019.



Saa tatu (9:00) zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2019  ni bwo Diamond yageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Yakiriwe n'abategura iki gitaramo ahita yerekeza kuri Hotel kuruhuka mbere y'uko nimugoroba w'uyu munsi ataramira abanyamujyi b'i Kigali kimwe n'abandi bose bari bwitabire igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yateguje abakunzi be igitaramo cy'amateka. Ati "Kigali muze twishimane, ndabizi i Kigali ndahakora amateka."

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n'abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n'Itorero ry'igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by'umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo.

DiamondDiamondDiamondDiamond akigera i Kigali

REBA HANO UBWO DIAMOND YAGERAGA I KIGALI AVUYE I BUJUMBURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND