RFL
Kigali

Philippe Coutinho yamaze kumvikana na Bayern Munich

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:17/08/2019 8:07
0


Uwari umukinnyi wa FC Barcelona ukina hagati mu kibuga Philipe Coutinho yamaze kwemera kuba yakwerekeza muri Bayern Munich, ku ntizanyo y’igihe kirekire avuye muri Barcelona.



Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil wahoze akinirira Liverpool yavuye mu ikipe ya FC Barcelona kuri uyu wa gatanu nyuma y’uko itsinzwe umukino wa mbere ufungura shampiyona y’igihugu cya Esipanye (La Liga) na Athletic Bilbao 1-0.

Bayern Munich ubutumwa yacishije kuri Twitter yayo 

Ibi kandi byagiye hanze nyuma y’uko ikipe ya Bayern Munich inganyije umukino wa mbere ufungura wa Shampiyona y’igihugu cy’u Budage na Hertha Berlin ibitego 2-2. Babicishije kuri Twitter bavuze ko bamaze kumvikana na Philippe Coutinho.

Salihamidzic ushinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Bayern Munich aganira na Sky yavuze ko bamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse ashimira FC Barcelona.

Yagize ati:” ... Twagiranye ibiganiro byiza na FC Barcelona ndashaka gushimira iyi kipe, ikizamini cy’ubuzima cyiri hafi kuba cyakorwa ndetse turishimye kuba twabashije kwegukana uyu mukinnyi, amasezerano ye azaba ari umwaka umwe w’intizanyo”.

Philippe Coutinho werekeje muri Bayern Munich 

Philippe Coutinho yageze mu ikipe ya FC Barcelona muri Mutarama 2018 aguzwe akayabo ka miliyoni 145 z’amapawundi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND