RFL
Kigali

Korali Elayono y'i Remera igiye gukorera igitaramo mu karere ka Rubavu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/08/2019 17:54
0


Korali Elayono ibarizwa muri ADEPR Remera umudugudu wa Remera igiye gukorera igitaramo mu karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba. Ni mu rugendo rw'ivugabutumwa izakorera ku mudugudu wa ADEPR Gisenyi muri Paruwasi ya Gisenyi.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2019 ni bwo Korali Elayono yerekeza mu ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu rugendo rw'ivugabutumwa rw'iminsi ibiri dore ko ruzarangira ku Cyumweru tariki 18/08/2019 ari nabwo bazagaruka i Kigali. Intego nyamukuru ibajyanye i Rubavu ni ukubwira abantu ubutumwa bukiza kandi buhindura imitima.

Imbaraga n’ishyaka ridasanzwe ni byo bikunze ibitaramo n'ibiterane iyi korali ikora kimwe n'ibyo itumirwamo. Ubu Korali Elayono ikaba ikomeje imyiteguro ndetse no Gusenga kugira ngo ivugabutumwa rizagende neza hazaboneke abakizwa benshi. Imyiteguro bayigeze kure. Umuyobozi w’iyi korali yagize ati:

Tariki ya 17 na 18 Kanama 2019 turerekeza mu mujyi wa Rubavu kubwira abantu ubutumwa bwiza bwa yesu kristo bukiza kandi buhindura. Turashimira kandi Itorero ryacu rikomeje kutuba hafi no kudushyigikira mu myiteguro yose irebana n’ ivugabutumwa dufite kandi turashimira itorero ry'Akarere ka Rubavu paruwasi ya Gisenyi yadutumiye kuritwe n'ibyigiciro.

Yasoje avuga ko ikigenderewe cyane ari uko abantu bakizwa, iyo akaba ari yo ntego nyamukuru ibajyanye i Rubavu. Korali Elayono ivuga ko izibanda cyane ku ndirimbo zabo nshya kuko harimo na zimwe muri zo zimaze gukundwa n’abantu batari bacye, aha twavuga nk'iyitwa; Gusenga Kwawe, Umusaraba n'izindi. Korali Elayono ubu iri no mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo z’amajwi ndetse n’amashusho.

Korali Elayono iri mu makorali akunzwe muri Kigali


Igiterane korali Elayono igiye gukorera i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND