Ikamyo itwaye ibitoro yakoze impanuka ihita ishya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu ntara y’Uburengerazuba. Umuriro mwinshi watumye abahegereye bagira ubwoba nk'uko babivuga.
Gilbert Karasira utuye hafi y'aho iyi mpanuka yabereye mu
murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yabwiye BBC ko yakanguwe n'induru
y'abaturanyi bavugaga ko umuriro ubasatiriye.
Avuga ko ari ikamyo yari mu muhanda wa Karongi - Rusizi
yerekeza i Rusizi itwaye ibitoro ndetse byahise bimeneka hose mu muhanda no
hanze yawo bigatera ikibatsi kinini.
Iyi kamyo
yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri 'station ya essence', ubwoba bwari
bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk'uko Karasira abivuga.
Uwari utwaye iyi kamyo n'abamufasha babashije kuyivamo
itaragurumana nk'uko umuturage abyemeza.
Umuyobozi w'umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabwiye BBC
ko iyi mpanuka y'ikamyo itwaye ibitoro nta muntu yahitanye.
Bwana Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n'imwe n'igice z'igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n'umuriro uretse yo ubwayo.
Bwana Karasira avuga ko abaturage bagize ubwoba kubera
umuriro mwinshi wakurikiraga aho ibitoro byamenetse hose batinya ko wafata
n'ibindi bice bibegereye.
Avuga ko haje kubaho ubutabazi umuriro bakawuzimya.
Ku mpanuka z'imodoka zitwaye ibitoro abaturage bagirwa inama
yo kwirinda kujya kubiyora aho byametse kubera ko umuriro ushobora kubahita.
Impanuka nk'izi zagiye zihitana benshi muri Afurika.
TANGA IGITECYEREZO