RFL
Kigali

CYCLING: Mugisha Moise yageze mu Rwanda gukomeza imyiteguro ya All Africa Games 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/08/2019 9:46
0


Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’iminota 36 (06h36’) nibwo Mugisha Moise yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe avuye mu Bubligi aho SKOL Fly Cycling Team iri mu masiganwa.



Saa moya n’iminota 38’ (07h38’) nibwo uyu musore yari asohotse mu kibuga kugira ngo yakirwe nk’undi wese uvuye mu butumwa hanze y’igihugu.


Mugisha Moise asesekara i Kanombe 

Mugisha Moise aje mu Rwanda nyuma yo gusoza amasiganwa y’icyiciro arimo kimwe mu bigize amasiganwa ari kubera mu Bubiligi kuva tariki ya 5 Nyakanga 2019.

Mugisha aje mbere y’abakiri bato basigaje amasiganwa abiri kuko yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izitabira imikino ya All Africa Games 2019 izabera muri Maroc kuva tariki 16-30 Kanama 2019.

Aganira na INYARWANDA, Mugisha Moise yavuze ko amasiganwa yakinnye yamusigiye amasomo akomeye kuko ngo byamwutwaye imbaraga kugira ngo amenye uburyo umuntu ashobora gutwara mu mihanda itambika akaza no kumenya igihe witegura gutangira gutwara witegura gutsinda cyangwa gufasha mugenzi wawe kuba yatsinda.

“Amasiganwa nakinnye mu Bubligi nasanze harimo itandukaniro n’andi umuntu aba yatakinnye muri Afurika. Nje mbere y’abo twajyanye kuko nzajyaa n’abandi muri All Africa Games kandi intego ni ukureba uko twakwitwara neza twifashishije amasomo twakuye hanze”. Mugisha


Mugisha Moise yari yambaye umwenda mwiza wa SKOL 

Agaruka ku mpamba y’amasomo akuye mu Bubiligi, Mugisha Moise yagize ati “ Icyo yanyunguye n’uko mu Rwanda nta hantu hatambika cyane dufite, nize gutambika ndi ku muvuduko mwiza nkaba nakwitwara mu gikundi (peloton) noneho nkaza no kumenya igihe ngomba kwitegura gutsinda naba ndi mu Rwanda cyangwa hanze”.


Mugisha Moise avuga ko nka Team Rwanda bazakora ibishoboka muri All Africa Games 2019

Mugisha Moise yongeyeho ko umuyaga yakiniyemo mu Bubiligi wamwigishije uko yarushaho kuwihisha mu gihe ari mu isiganwa ndetse n’uburyo yahisha bagenzi be akaba atahura n’umuyaga mu gihe bashaka gutsinda.

Mugisha Moise yahise ajya mu karere ka Musanze aho agiye gukomezanya imyitozo na bagenzi be kugira ngo bahuze umugambi wo kuzitwara neza muri All Africa Games 2019.

Kuva kuwa Gatanu tariki 16 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2019, i Rabat muri Maroc hazabera imikino yose ibarizwa ku mugabane wa Afurika mu kiswe “All Africa Games”, imikino izaba iri ku nshuro ya 12 kuva mu 1965 ubwo yabaga bwa mbere.


Moise Mugisha ubwo yari muri Tour du Cameroun 2019

Mu mikino iba mu Rwanda izaba iri muri iri rushanwa harimo n’umukino wo gusiganwa ku magare (Cycling). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi barimo; Areruya Joseph, Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise na Munyaneza Didier bita Mbappe.

   


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND