RFL
Kigali

CYCLING: Nzafashwanayo uheruka gutwara Tour du Congo 2019 na Mugisha Moise umaze iminsi mu Bubiligi mu bazitabira All Africa Games 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/08/2019 11:20
0


Kuva kuwa Gatanu tariki 16 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2019, i Rabat muri Maroc hazabera imikino yose ibarizwa ku mugabane wa Afurika mu kiswe “All Africa Games”, imikino izaba iri ku nshuro ya 12 kuva mu 1965 ubwo yabaga bwa mbere.



Mu mikino iba mu Rwanda izaba iri muri iri rushanwa harimo n’umukino wo gusiganwa ku magare (Cycling). Muri iki cyiciro, u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi barimo; Areruya Joseph, Nzafashwanayo Jean Claude, Mugisha Moise na Munyaneza Didier bita Mbappe.


Nzafashwanayo Jean Claude wa BEX azakina Tour dy Congo 2019

Munyaneza Didier na Areruya Joseph biteganyijwe ko bagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane bavuye mu Buyapani mu myitozo ikakaye mu gihe Mugisha Moise amaze iminsi mu Bubiligi mu masiganwa atandukanye bari barimo nka SKOL Fly Cycling Club kuva tariki ya 5 Nyakanga 2019.


Munyaneza Didier uri mu bagiye mu Buyapani bazanakina All Africa Games 2019

Biteganyijwe ko Mugisha Moise agera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Kanama 2019 ubwo azaba agera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe saa kumi n’ebyiri z’igitondo (06h30’).


Mugisha Moise aragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu avuye mu Bubiligi

Muri uyu mukino, Nzafashwanayo Jean Claude uheruka gutwara Tour du Congo 2019 nawe azaba ari mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 izakina imikino ya All Africa Games 2019.

Mu bakinnyi bane (4) bazahagararira u Rwanda muri All Africa Games 2019 harimo batatu (3) ba Benediction Excel Energy Continental Team na Areruya Joseph ukinirwa Delko Marseille Provence KTM.


Areruya Joseph azaba ari umukinnyi wo kureba muri All Africa Games 2019

Abakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku magare ni Mugisha Moise, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude. Umutoza akaba ari   Sempoma Felix ndetse  na Maniriho  Eric nk’umukanishi.


Sempoma Felix niwe mutoza w'ikipe izajya muri All Africa Games 2019     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND