RFL
Kigali

“KNC twararanye ku gitanda kimwe, buriya yarambuze yari ankumbuye,…”Pacson yasubije KNC wifuje ko bamujyana Iwawa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2019 19:55
1


Kakooza Nkuriza Charles yasabiye umuraperi Ngoga Edson [Pacson] kujyanwa mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire ye avuga ko ikabije kuba mibi no gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru. Pacson akimara kumva aya magambo we yahamije ko KNC ubu yari amukumbuye nyuma yo kumubura igihe kirekire.



KNC usanzwe ari Umuyobozi wa Radio na TV 1 yabivugiye mu kiganiro ahuriramo buri gitondo na mugenzi we Angelibert Mutabaruka cyitwa ‘Rirarashe’ gica kuri iyi radiyo abereye umuyobozi. Mu kiganiro cyo ku wa kabiri tariki 13 Kanama 2019 bari bafite insanganyamatsiko ivuga ku rubyiruko, aho bagarutse cyane ku bigo ngororamuco n’uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kubera ibi bigo rukabasha kubivamo ariko hakaba n’urundi rutabireka ruva muri ibi bigo rukongera rukabijyamo.

Bavuze no ku bahanzi bamwe bagiye bafungwa kubera ibiyobyabwenge bakagaruka barabaye bashya, batanga ingero zirimo urwa P Fla wajyanywe i Mageragere mu minsi ishize akamarayo umwaka ndetse na Gisa cy’Inganzo bose bavuga ko ari abantu baje batandukanye cyane n’uko bafunzwe bameze. KNC yahise avuga ku muraperi Pacson ko we akwiriye kujyanwa i Iwawa kuko afite imyitwarire itari myiza irimo iyo kunywa ibiyobyabwenge. Yavuze ko hari amakuru aherutse kumwumvaho akumva nibura ajyanywe mu kigo ngororamuco hari ikintu byahindura ku myifatire ye.

KNCKNC asanga Pacson yakabaye ajyanwa Iwawa kubera gusabikwa n'ibibyabwenge

Pacson mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yatangarije umunyamakuru ko KNC ibintu yatangaje yabitewe nu'ko yari amukumbuye nyamara yaramubuze. Pacson yatangaje ko yaburanye n’uwari inshuti ye KNC bakoranye ariko nanone baziranye igihe kinini, muri iki kiganiro Pacson yagarutse ku buzima yabanyemo na KNC ndetse amushinja kuba yihaye inshingano zo kumujyana Iwawa nyamara atazi neza niba ibyo avuga ari ukuri.

Pacson aganira na Inyarwanda ko kubwe atajya afata ibiyobyabwenge aha yavuze ko ikintu afata ari inzoga gusa ariko nayo atari ikiyobyabwenge kuko yemewe n’amategeko. Pacson ahamya ko kuba KNC avuga ko anywa ibiyobyabwenge yaba abiterwa nuko wenda abona inshuti ze hafi ya zose baragiye bafatwa bazira kubikoresha ariko we ahamya ko atigeze abikoresha. Ahamya ko n'abo bafashe bakabafunga we yajyaga abagira n’inama nubwo bamunaniraga.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUHANZI YAGIRANYE NA INYARWANDA ASUBIZA KNC WAMUSABIYE KUJYA GUFUNGIRWA IWAWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanani lando4 years ago
    Byababibabaje abaraperi aribobavugwaho gukoresha ibiyobyabwenge





Inyarwanda BACKGROUND