RFL
Kigali

Wari usanzwe umenyereye ibikombe byanditseho? Smart Design yazanye akandi gashya k’ibikombe bihindura ibara iyo bigiyemo ibishyushye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/08/2019 14:15
0


Smart Design niyo ya mbere mu Rwanda mu gutanga servisi zijyanye no kwandika ku bintu bitandukanye (printing). Ubu noneho mu gihe benshi bamenyereye ibyo kwandika ku bikombe byo kunyweramo, Smart Design yazanye uburyo bwo kuba amagambo yanditse agaragara iyo usutsemo ibishyushye.



Smart Design isanzwe ikora ibintu bitandukanye bijyanye ko kwandika ku myenda no ku bindi bikoresho hamwe n’izindi serivisi, ariko ibi ntibibabuza guhora batekereza ibintu byiza abanyarwanda bashobora kwishimira. Ubwo twabasuraga aho bakorera muri T2000 icyinjira mu muryango wa 212B, batweretse ibikombe bishya bikoranye ubuhanga aho biba bisa n’umukara, nyamara wasukamo icyo kunywa gishyushye, igikombe kigatangira gusa umweru, cyerekana n’amagambo yanditseho. Iyo icyo kunywa gihoze cyangwa kikavanwa mu gikombe, cyongera gusubira kuba umukara mu buryo buryoheye ijisho.


Igikombe kiba gisa umukara wasukamo ibishyushye kigatangira guhinduka


Igikombe gitangiye guhinduka hagaragara amagambo yanditseho, ni nyuma y'uko hagiyemo amazi ashyushye


Iigikombe cy'umukara nitarimo ibishyushye, n'icyamaze guhinduka nyuma yo gusukwamo ibishyushye

Uretse kuba iyi ari impano nziza ushobora gutanga mu bihe bitandukanye, bigaragaza urwego Smart Design igezeho mu gutekereza ku mukiliya. Ibi bikombe kandi bije bisanga ibisanzwe Smart Design ishobora kukwandikiraho amagambo ushaka cyangwa ibishushanyo runaka, kimwe n’ibirango by’ibigo bitandukanye.


Smart Design yandika no ku bikombe mu buryo busanzwe



Ibigo bitandukanye bishobora kugana Smart Design bakabakorera ibikombe biriho ibirango

Ikindi twabonye ni imashini zandika ku myenda hakoreshejwe ubudodo mu buryo bwa gihanga, bigakorwa neza nk’uko umukiliya abyifuza. Izi mashini zandika ku myenda itandukanye yaba imipira, amashati n’ibindi.

Hari imashini yandika ku myenda hakoreshejwe ubudodo

Smart Design yasirimuye abashaka kwikoreshereza imyambaro yanditseho cyangwa ishushanyijeho

Smart Design bafite n’izindi serivisi zitandukanye ku buryo iyo ugeze aho bakorera ubona ko igihe icyo ari cyo cyose bashobora kugufasha kubona ibikoresho bitandukanye ushobora gukenera, kimwe no mu kugufasha gutanga impano ikoranye ubwenge. Bakorera mu mujyi wa Kigali, KN 82st mu nyubako ya T2000 mu cyumba cya 212B. Ushobora kubahamagara kuri izi nomero zikurikira: 0738309832, 0788684769 (iyi iba no kuri WhatsApp) na 0789271350. Ushobora no kubandikira kuri iyi email:smartdesignltd42@gmail.com cyangwa ukabasura ku rubuga rwabowww.smartdesign.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND