RFL
Kigali

Volleyball: REG VC yasinyishije babiri barimo Dusabimana Vincent wari kapiteni wa Gisagara VC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2019 12:42
0


Ikipe ya REG VC ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019 yatangiye gahunda yo kwiyubaka igura bamwe mu bakinnyi bafite amazina. Uwa mbere yabaye Dusabimana Vincent bita Gasongo wari kapiteni wa Gisagara VC yo mu karere ka Gisagara.



Dusabimana Vincent yari kapiteni wa Gisagara VC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya REG VC nyuma yo gutandukana na Gisagara VC yari abereye kapiteni.


Dusabimana Vincent bita Gasongo yasinye muri REG VC

Ku rundi ruhande, Ivan Ongom uvuka mu Bugande nawe yabaye umukinnyi wa REG VC nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umutuku n’umukara.


Umugande Ivan Ongom yasinye muri REG VC nyuma y'iminsi abakinira amarushanwa atandukanye 


Twagirayezu Emmanuel yasinye muri REG VC


Twagirayezu Emmanuel ubwo yari amaze gusinya amaszerano

Dusabimana Vincent ubwo yari amaze gusinya imyaka ibiri muri REG VC

Uretse Dusabimana Vincent na Ivan Ongom, REG VC kandi basinyishije Mutabazi Yves wanabafashije mu mikino ya GMT 2019 ndetse na Twagirayezu Emmanuel wakiniraga IPRC Ngoma VC.

Mutabazi Yves yari amaze iminsi muri REG VC akaba yaranakinnye muri APR VC kuri ubu akaba ari mu igeragezwa muri imwe mu makipe mu Buyapani


PHOTOS: REG



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND