Gukurikiranwa kuri Instagram hari ababikuramo amafaranga, bikanaba uburyo bwiza cyane bwo kumenyekanisha ibikorwa. Ibyamamare birimo Ellen DeGeneres, Kim Kardashian na bamwe mu bavandimwe be, kimwe n’ibindi byamamare bitandukanye, ngo bafite ababakurikira ba baringa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Contemporary Music Performance yo mu mujyi wa London mu
Bwongereza bwafashe konti zitandukanye za instagram z’abantu b’ibyamamare,
zikorerwaho iperereza ngo harebwe ibintu bitandukanye birimo n’ibijyanye n’abantu
babakurikira. Umuntu uza ku isonga mu bafite abamukurikira (followers) ba
baringa, ni Ellen DeGeneres uzwi cyane ku kiganiro yiyitiriye The Ellen Show.
Ellen DeGeneres abimburiye ibyamamare bifite aba followers ba baringa kuri Instagram
Byagaragaye ko 58% by’abakurikira Ellen ari baringa (fake followers), agakurikirwa n’itsinda ryo muri Koreya y’Amajyepfo TBS bafite 48% ndetse na Kourtney Kardashian ufitemo 49%. Kim Kardashian na Khloe umuvandimwe we, bose bafitemo 44% by’ababakurikira ba baringa. Ibindi byamamare byagaragaweho kugira ababakurikira ba baringa harimo Ariana Grande, Priyanka Chopra, Miley Cyrus ndetse na Taylor Swift.
TANGA IGITECYEREZO