RFL
Kigali

Umwaka umwe gusa unyuzemo Diamond adataramiye mu Rwanda afite indirimbo 10 nshya zamamaye yaririmba zonyine atitabaje izo yaririmbyeho ubushize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/08/2019 11:41
2


Diamond umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba ndetse no muri Afurika muri rusange, agiye kugaruka gutaramira mu Rwanda mu minsi micye iri imbere nyuma yo kunyuzamo umwaka umwe gusa adataramira mu Rwanda aho yaherukaga mu mwaka wa 2017.



Diamond agaragaza ibikorwa byinshi muri iyi minsi ari gukora cyane ndetse akanakora indirimbo nyinshi. Nk'uko akora indirimbo nyinshi ni nako nazo zimenyekana. Diamond waherukaga kuva mu Rwanda mu mpeshyi ya 2017 ubwo yataramiraga i Nyamata, umwaka wa 2018 ni wo wonyine atigeze aririmba mu Rwanda none agiye kugaruka mu mpeshyi ya 2019.

Ugukora cyane kwa Diamond kugaragaza ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa asibye kuza i Kigali, agiye kugaruka afite indirimbo zirenga icumi zose zamamaye ku buryo anabishatse arizo gusa yaririmba atigeze yitabaza izo yaririmbyeho ubwo aheruka mu Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho urutonde rw’indirimbo 10 Diamond yakoze nyuma yo kuva mu Rwanda zamamaye ndetse ziri no mu zo abakunzi be biteze mu gitaramo agiye gukorera i Kigali.

Izi ndirimbo ni; Tetema yakoranye na RayVanny, African Beauty yakoranye na Omarion, Inama yakoranye na Fally Ipupa, Iyena yakoranye na RayVanny, Waka yakoranye na RickRoss, Hallelujah yakoranye na Morgan Hertage, Kanyaga ye bwite, Vumbi yakoranye na Ray Vanny, Mwanza (Nyegezi) yakoranye na RayVanny, Jibebe yakoranye n'abahanzi bo muri Wasafi na Kwangwaru yakoranye na Harmonize.

DiamondIgitaramo cya Iwacu Muzika Festival amatike yacyo ari ku isoko 

Ibi ntabwo byagatambutse gutyo gusa ahubwo byagasigiye isomo abahanzi b'abanyarwanda basabwa gukora cyane kugira ngo bagire guhozaho imbere y'abakunzi babo mu gihe iyo ukora cyane binagufasha kubona akazi. Diamond ni umwe mu bahanzi babera isomo ryiza abahanzi b'abanyarwanda bagezweho muri iki gihe cyangwa n'abandi bashya mu muziki bashobora kumufata nk'ikitegererezo.

Diamond yatumiwe mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival cyatumiwemo abahanzi batandukanye ariko umuhanzi mukuru watumiwe ni Diamond uzafatanya n'abanyarwanda barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody,Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushari, Marina, Amalon na Sintex n'Itorero ry'igihugu Urukerereza. Byitezwe ko iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw). Kugeza ubu amatike yatangiye kugurishwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali by'umwihariko ku maduka ya Canal+ yaba kuri KCT, UTC no kuri CHIC. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo wayasanga kandi i Remera imbere ya stade Amahoro ndetse no kuri resitora ya Tam Tam i Nyamirambo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • x-tophe4 years ago
    habuzemo"the one"
  • Frank Kansiime4 years ago
    Nanjye Ndabashyigikiye Ngomba Kuzaza Muricyo Gitaramo Kbx Guturuka Mbarara Uganda Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND