RFL
Kigali

Meddy wari umaze igihe muri Sychelle ari kumwe n’umukunzi we yanyuze kwa sebukwe muri Ethiopie mu rugendo rushobora guhinira i Kigali -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2019 17:21
4


Umuhanzi Meddy umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa hari amakuru ahari yizewe ahamya ko ari mu nzira zo kuza gusura umuryango we n’inshuti ze mu Rwanda.



Aya makuru uwayahaye Inyarwanda ntabwo yadutangarije neza amatariki uyu muhanzi azazira mu Rwanda gusa yaduhamirije ko vuba cyane Meddy agomba kuba ari mu Rwanda cyane ko agiye kuza gusura umuryango we n’inshuti ze. Uretse ibi ariko kandi Meddy hari imishinga y’indirimbo agomba kuza kurangiza mu Rwanda ahazakorerwa indirimbo zinyuranye ndetse akanahafatira amwe mu mashusho y’indirimbo ze yavuye mu Rwanda mu minsi ishize adakoze.

Mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo Meddy yakoreye igitaramo muri Sychelle aha akaba yaranahamaze igihe dore ko ari naho yakoreye ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko mu minsi ishize. Meddy yari ari muri Sychelle ari kumwe n’umukunzi we. Nyuma yo gukora iki gitaramo Meddy n’umukunzi we bahise berekeza muri Ethiopie aho Meddy yagiye kuramutsa kwa sebukwe mbere yuko agaruka i Kigali mu minsi micye iri imbere.

Meddy nyuma y’igihe kitari gito yibereye muri Sychelle n’umukunzi we amakuru atugeraho araduhamiriza ko yamaze kwerekeza muri Ethiopie aho anyuze kwa Sebukwe mu rugendo bazanyuranamo i Kigali mbere yuko aba bombi bongera gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yo kuva mu Rwanda, Meddy agomba kugira imishinga y’indirimbo arangiza cyane ko ubwo aheruka muri Afurika hari indirimbo zinyuranye atari yigeze arangiza zikiri mu ma studio nk’imishinga.

MeddyMeddyMeddy n'umukunzi we bamaze igihe muri Sychelle barya ubuzima mbere yuko banyura muri Ethiopie aho bishoboka ko bazava bagaruka i Kigali mbere yko basubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sylvan4 years ago
    Thx,we respect you .
  • mugisha moise4 years ago
    Muzatugezeho igihe azagerera ikgl murakoze kumakuru mutugezaho
  • Et Gang-p4 years ago
    ni Danger kbx gusa azaze tumuhaye ikaze murwamubyaye.
  • Ishimwe Daniel 4 years ago
    Meddy wlcm murwagasabo tuzakwishimira





Inyarwanda BACKGROUND