Mu mpera z’iki Cyumweru turangije ku ma televiziyo atandukanye haciyeho agace ka kabiri k’abahatana muri East Africa’s Got Talent, umunyarwanda ukora injyana ya Hip Hop arigaragaza bikomeye. Inyarwanda.com twamwegereye tuganira nawe atuganiriza ku irushanwa ndetse no ku muziki we muri rusange.
Mu kiganiro yahaye
Inyarwanda TayKun Degree yavuze ko yishimiye bikomeye kwitabira iri rushanwa, yongeraho ko kuba yararyitabiriye bishobora kumufungurira imiryango mu
rugendo rwa muzika ye. TayKun Degree yaduhishuriye ko yinjiye mu muziki
akunda bikomeye Green P ndetse yanaturirimbiye
agace gato k’indirimbo y’uyu muraperi akunda cyane.
Usibye ibi uyu musore
watsindiye gukomeza mu cyiciro gikurikira yadutangarije ko hari impunduka
zikomeye ziri muri iri rushanwa cyane ko icyiciro gikurikiyeho yatsindiye
kujyamo na bagenzi be batsinze icyo baherutse gukora, bagombaga gusubira muri
Kenya bagakora ibindi bitaramo imbere y’akanama nkemurampaka. Icyakora ngo ibi
bitaramo byamaze gukurwaho ahubwo icyiciro gikurikiye bazareba uko abantu
bitwaye bakuremo impano 18 zizahita zitsindira gukomeza aho kugira ngo
abatsinze bose basubire muri Kenya.
Taykun Degree umuraperi mushya mu muziki w'u Rwanda
Taykun Degree usanzwe ari umuraperi ukizamuka
mu Rwanda yatangarije Inyarwanda.com ko bamuha amahirwe cyangwa ntibayamuhe we
atazacika intege cyane ko hari n’indirimbo yiteguye gushyira hanze izasohoka ikurikira “Ma name”, indirimbo ye ya mbere aherutse
gushyira hanze mu minsi ishize.
REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE N’UYU MUHANZI
REBA HANO UKO YITWAYE MURI EAST AFRICA’S GOT TALENT
REBA HANO INDIRIMBO YE“MA NAME” UYU MUSORE YAHEREYEHO MU MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO