RFL
Kigali

Umuyobozi wa FC Barcelona yerekeje i Paris kuvugana na PSG ku bya Neymar

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:13/08/2019 15:21
0


Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2019, ikipe ya FC Barcelona yateye intambwe yohereza umwe mu bayobozi bayo kujya kuvugana na Paris Saint-Germain, uburyo Neymar yagaruka muri iyi kipe nk'uko tubikesha Sky.



Uyu mukinnyi ufite imyaka 27 y’amavuko ahazaza he muri Paris Saint-Germain, hashobora kuba harangirana n’igura n’igurishwa ry’iyi mpeshyi uyu mwaka nyuma y’uko abakunzi ba PSG bazanye ibyapa bavuga ko batakimushaka muri iyi kipe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo FC Barcelona yohereje umwe mu bayozi bayo kugira ngo bumvikane amasezerano yo kuba yagaruka muri iyi kipe.

Neymar wifuzwa na FC Barcelona ko yayigarukamo

Germain yakomeje gutinza kuba yagurisha uyu mukinnyi ngo irebe ko yagarura miliyoni 200 z’amayero yamutanzeho mu mwaka wa 2017, ava muri FC Barcelona ariko kuri ubu ishobora kuba yafunguye ibiganiro byo kuba yamutanga.

Muri Nyakaga 2019, ni bwo Neymar yavuze ko yifuza kuba yasubira mu rugo. PSG yagerageje kuba yakumvisha uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil kuguma muri iyi kipe, ariko abafana b’iyi kipe bavuze ko batamushaka.

Real Madrid nayo irifuza kuba yagura uyu mu kinnyi aho umutoza wayo mukuru Zinedine Zidane yagaragaje ko amwifuza kuri iki cyumweru. Zidani yaravuze ati:” …Neymar ntabwo ari mu kipe yacu ubu, ariko tugomba gutegereza kugeza tariki ya 2 Nzeri 2019, (ubwo igura n’igurishwa rizaba rihagaritswe) uko bizagenda”.

Neymar yatwaye ibikombe bine na FC Barcelona bya shampiyona (La Liga), atwara ibikombe bibiri bya Champions League ndetse n’ibikombe bibiri by’amakipe ku isi (FIFA Club World Cup).

Neymar kandi yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1) yikurikiranya aho yatsindiye iyi kipe ibitego 51 mu mikino 56 yakiniye Paris Saint-Germain.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND