Mutiganda wa Nkunda, umwe mu bahanga bakibyiruka muri sinema, akaba azwi cyane mu kwandika filime aho yanditse izamamaye nka Seburikoko, City Maid n’izindi zinyuranye, kuri ubu agiye gusohora filime yakinnye ku ihohoterwa rikorerwa abangavu mu ngo.
Iyi filime ye nshya yitwa ‘Bambi’ ayituganirizaho, Mutiganda wa Nkunda yagize ati” Ijambo Bambi ni ijambo rifite ubusobanuro bubiri hari ijambo
ry'igitariyani rivuga umwangavu, hakaba n'ijambo ry'ikinyarwanda rikoreshwa iyo
umuntu atewe impuhwe n'undi muntu aho avuga ngo "Bambi". Kubera
imiterere y'iyi nkuru rero, aho ari inkuru y'umwana w'umukobwa bita Bambi uba
uba kwa mukuru we ariko akajya afatwa ku ngufu n'umugabo we akamutera ubwoba
ngo ntazabivuge. Igihe uyu mwana w'umukobwa ahisemo kubibwira mukuru we rero
igihe kiba cyararenze kuko umugabo aba yaramaze kumutera inda, ndetse kandi
yaranabwiye umugore we ko uyu mwana amureshya.”
Uyu musore yakomeje agira ati”Ni inkuru nanditse nyuma
yo kubona ukuntu abana b'abakobwa b'abangavu bakomeje guhohoterwa mu ngo,
ndetse bakabyara bakiri bato, ejo hazaza habo hakaba hararangiye, ndetse kandi
ugasanga umuryango nta kintu ubikozeho. Nakoze iyi filime kugira ngo nereke
umuryango ibyo uri gukorera abana bawo, mu gihe wagakwiye kubarinda no
kubafasha kurema ejo hazaza habo heza.”
Mutiganda wa Nkunda ajya yitabira amaserukiramuco atandukanye mu rwego rwo kumurika filime ze
Nyuma y'iyi filime nto Mutiganda wa Nkunda yatangaje ko ateganya gukomeza iyi nkuru ikaba uruhererekane (series) aho azakurikirana ubuzima bw'uyu mukobwa nyuma y'aho irangirira. Agaruka inyuma muri filime yagiye yandika akanayobora yagize ati”Njye natangiye ibya filime muri 2013 ndi umunyamakuru wa Sinema, nyuma nza gutangira nandika Inshuti (Friends) muri 2014, nyuma nandika Seburikoko guhera mu 2015, nyuma nza no gukora muri City Maid aho nayiyoboye ndetse nkanandika guhera mu 2016 ariko nkaza guhagarika imirimo nakoraga muri Seburikoko na City Maid mu ntangiriro z'uyu mwaka kugira ngo nshyire umutima ku mishinga yanjye bwite. Nakoze izindi filime ngufi n'indende, harimo Rayila, Ibanga ry'umunezero, ndetse ubu nkaba ndi gusoza imirimo yo gutunganya filime yanjye ya mbere ndende 'Nameless'.”
Iyi filime uyu musore yitegura gushyira hanze igaragaramo abakinnyi barimo abasanzwe bazwi nka; Kirenga Saphine, Kijyana Yves na Bernisse Kwizera.
REBA HANO AGACE KA FILIME YITWA “ BAMBE” MUTIGANDA AGIYE GUSHYIRA HANZE
TANGA IGITECYEREZO