RFL
Kigali

Shalom choir yasohoye amashusho y'indirimbo 'Abami n'Abategetsi' yafatiwe muri Kigali Convention Center-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/08/2019 11:31
0


Shalom choir ibarizwa muri ADEPR Nyarugenge ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Nyabihanga', 'Nzirata Umusaraba' n'izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Abami n'Abategetsi' yafatiwe muri Kigali Convention Center.



Shalom choir iri muri korali zikunzwe cyane mu Rwanda, tariki 12/08/2018 yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Convetion Center ihafatira amashusho y'indirimbo zinyuranye zigize album yabo nshya. Kuri ubu amashusho y'imwe muri izo ndirimbo yamaze kugera hanze., iyo akaba ari iyitwa 'Abami n'Abategetsi' yatunganyijwe na Rday Entertainment. 

Sam Nzeyimana umuyobozi w'indirimbo muri Shalom choir yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y'izindi ndirimbo bafatiye muri icyo gitaramo, nayo bamaze kuyatunganya igisigaye akaba ari ukuyashyira hanze imwe kuri imwe. Yanavuze ko hari byinshi Shalom choir ihishiye abakunzi bayo mu muri uyu mwaka wa 2019.



Amwe mu mafoto y'igitaramo Shalom choir yakoreye muri Kigali Convention Center

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABAMI N'ABATEGETSI' YA SHALOM CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND