RFL
Kigali

Naason yisunze Dream Boys bakorana indirimbo bise 'Uzamvuganire'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/08/2019 9:36
1


Naason wamenyekanye hano mu Rwanda mu ndirimbo zinyuranye nyuma agasa n'aho agusubiye inyuma ibikorwa mu muziki bikaba bicye, magingo aya yisunze Dream Boys bakorana indirimbo bise “Uzamvuganire” yasohokanye n’amashusho yayo.



Naason yamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye nka; Kibonumwe yakoranye na The Ben, Nyigisha, Inkuru ibabaje, Kibonumwe, Agasembuye yakoranye na Fireman, Amatsiko n’izindi nyinshi. Nyuma y’igihe akora umuziki, Naason yari amaze igihe asa n'uwacitse intege n'ubwo yanyuzagamo agakora indirimbo ariko rimwe na rimwe ntibimuhire ngo ibe yakwamamara.

NaasonNaason yari amaze igihe asa nuwacitse intege mu muziki,...

Kuri ubu Naason yamaze guhuza imbaraga na Dream Boys bakorana indirimbo nshya “Uzamvuganire”. Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi yasohokanye n’amashusho yayo, yafashwe ndetse anatunganywa na Bagenzi Bernard mu gihe mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yo yakozwe na Trackslayer ubarizwa muri Touch Record.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NAASON NA DREAM BOYS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntirenganya theogene4 years ago
    Nice song any way nasoon welcome back tirakwemera push kuri k@ John bavandi mwese mukorera inyarwanda n Alain theos





Inyarwanda BACKGROUND