RFL
Kigali

Kamonyi: Abazakina FEASSSA 2019 bahuye na meya w’Akarere abaha impanuro - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2019 17:57
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2019 ni bwo abanyeshuri bava mu bigo biri mu karere ka Kamonyi bizakina imikino ya FEASSSA 2019 izabera i Arusha muri Tanzania, bahuye n’umuyobozi w’aka karere kugira ngo abahe impanuro z’uko bazitwara mu marushanwa.



FEASSSA ni imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, imikino igiye kuba ku nshuro ya 18. Kuri iyi nshuro izatangira tariki 15-24 Kanama 2019, ibere Arusha muri Tanzania. Imikino iheruka mu 2018 yabereye mu Rwanda mu mujyi wa Musanze.

Ku ruhande rw’akarere ka Kamonyi bafashe umwanya bahuriza hamwe abakinnyi b’ibigo biva muri aka karere babaha ubutumwa mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019 bazaba bafata inzira ibajyana i Arusha muri Tanzania.


Kayitesi Alice meya w'akarere ka Kamonyi aganira n'abana bazahagararira akarere

Akarere ka Kamonyi kazaba gafite ikipe y’umupira w’amaguru mu bakobwa ya Groupe Scolaire Remera-Rukoma, ikipe ya Basketball y’abakobwa ba Ste Bernadette. Kamonyi kandi bafite ikipe y'abakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.

Kayitesi Alice umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yaganiriye n’abana bazahagararira akarere ka Kamonyi abasaba kwitwara neza yaba mu kibuga no hanze yacyo kandi bakazagira umuhate wo guhesha u Rwanda ishema.


Kayitesi Alice yasabye amakipe kuzakorera hamwe bagamije umusaruro utubutse 


Abana bakurikiye impanuro z'umuyobozi w'akarere 

Kayitesi kandi yibukije abana ko kuba bava mu bigo bitandukanye bitavuze ko bagomba kuba ba nyamwigendaho ahubwo ko basabwa gukorera hamwe nk'abanyarwanda bahesha ishema akarere ka Kamonyi by'umwihariko n'igihugu muri rusange.

Abana bagiye bahagarariye abandi muri buri mukino bahawe ibendera ry'igihugu bahamya ko bagiye muri Tanzania bagiye gushaka imidali kandi ko batagiye gutembera no guta umwanya.


Abakapiteni muri buri mukino bahawe ibendera ry'igihugu 

Muri aba bana bahagarariye abandi (abakapiteni) barimo na Uwimbabazi Immaculee kapiteni wa Kamonyi WFC, ikipe y'umupira w'amaguru akaba n'umukinnyi wo hagati mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Abagore).


Uwimbabazi Immaculee umukinnyi ushobora gukina inyuma no hagati mu kibuga akaba kapiteni wa GS Remera Rukoma

 

Uwimbabazi Immaculee yambikwa na meya w'akarere umwambaro mushya wa FEASSSA 2019

Ikipe ya GS Remera Rukoma y'abakobwa bakina umupira w'amaguru iri mu itsinda rya kabiri (B) aho iri kumwe na Kawempe Muslim (Uganda), Mkalapa (Tanzania), Alliance (Tanzania), Itigo (Kenya), Ltcr Mushasha (Burundi).


Padiri Majyambere Jean d'Amour umuyobozi wa Es Ste Bernadette nawe yari muri uyu muhango basezera abana banabaha impanuro dore ko byanabereye mu kigo cye 

Ikipe y'abakobwa ba ES St Bernadette bakina umukino w'intoki wa Basketball bari mu itsinda rya mbere (A) aho bari kumwe n'amakipe nka; St Marry's Kitende (Uganda), Joseph & Marry (Tanzania), Olukeswa (Tanzania), Nabisunsa Girls School (Uganda) na Kaya Tiwi (Kenya).


Habiyambere Emmanuel umuyobozi wa tekinike mu karere ka Kamonyi akaba ari n'umutoza umaze kubaka izina mu kuzamura impano z'abana b'abakobwa bakina umupira w'amaguru kuko abenshi bari muri shampiyona y'u Rwanda yabatoje 

Muri rusange, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe agera kuri 16. Aya makipe 16 arimo 8 y’abahungu na 8 y’abakobwa azaserukira igihugu mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Handball, gusiganwa ku maguru “Athletisme”, Koga, Table Tennis na Tennis isanzwe.

Mu mupira w’amaguru, mu kiciro cy’abahungu, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikigo cya LDK naho mu bakobwa ni ikipe ya GS Remera-Rukoma. Buri kipe izaba igizwe n’abakinnyi 20.


Imyenda abana bazajya bambara muri FEASSSA 2019

Muri Volleyball, mu bahungu azaba ari amakipe 3 ariyo Petit Seminaire Virgo Fidelis, IPRC West VC na Don Bosco Gatenga. Aya makipe yose azaba agizwe n’abakinnyi 36. Mu bakobwa hari GS Indangaburezi ndetse na GS St Aloys Rwamagana. Aya makipe yombi azaba agizwe n’abakinnyi 24.

Muri Basketball, mu bahungu ikipe zizaserukira u Rwanda ni LDK na College Sainte Marie Reine Kabgayi. Mu bakobwa azaba ari LDK na ES Sainte Bernadette Kamonyi. Aha buri kiciro kizaba kigizwe n’abakinnyi 24.

Handball, amakipe azahagararira igihugu muri iyi mikino mu bahungu ni ADEGI, ES Kigoma na College de Gisenyi. Mu bakobwa hari Kiziguro Secondary School. Aya makipe azatwara abakinnyi 14.

Mu gusiganwa ku maguru “Athletisme”, u Rwanda ruzaserukirwa n’abakinnyi 6, abahungu 3 n’abakobwa 3. Mu bahungu ni Mpawumugisha Emmanuel, Ingabire Victoire na Ntirenganya Fidele naho mu bakobwa ni Uwiringiyimana Noella, Tuyambaze Sylvie na Ibyishatse Angelique.



Akarere ka Kamonyi katanze ubutumwa ku bana bazaba bari muri FEASSSA 2019 

Mu mukino wo koga, hazitabira abakinnyi 9 (abahungu 6 n’abakobwa 3) mu bakobwa ni Iyabampaye Esther, Irafasha Louise na Mana Deborah naho mu bahungu ni Maniraguha Eloi, Harindimana Amini, Mana Chris Noah, Niyibizi Cedric, Iradukunda Eric na Kamali Alexis.

Muri Table Tennis (10), abahungu ni Masengesho Patrick, Irakiza Bonheur, Tuyishime Olivier, Iranzi Egide, Niyonkuru Germain na Asifiwe Patience naho mu bakobwa hari Tumukunde Hervine, Twizerane Regine, Hirwa Keila na Tuyikunde Thamar.

Muri Tennis isanzwe (Lawn Tennis), u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 12, abahungu ni Karenzi Bertin, Tuyishime Fabrice, Mfashingabo Junior Joseph, Muhire Joshua, Cyiza Joseph na Ishimwe Emmanuel. Mu bakobwa ni Mutuyimana Chantal, Niyoshima Clenia, Gaga Tracy, Irumva Matutina, Uwimbabazi Marie Claire na Irakoze Belyse.


Ikipe ya ES St Bernadette iba ikomeye mu mikino y'amashuri mu Rwanda izaba iri muri FEASSSA 2019

Mu mikino ya FEASSSA iheruka kubera mu Rwanda mu karere ka Musanze kuva tariki 10 kugeza 24 Kanama 2018, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 3 n’imidari 25, inyuma ya Kenya yabaye iya kabiri (28) ndetse na Uganda yabaye iya mbere n’imidari 30.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND