RFL
Kigali

“Neymar ntabwo tugukeneye”Abafana ba PSG bazanye ibyapa byanditseho ko batagikeneye Neymar

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:12/08/2019 10:34
0


Aka wa mugani w’abanyarwanda uvuga ngo “aho wambariye inkindi ntiwahambarira ubucocero” Neymar we siko bimeze nyuma y’imyaka ibiri ishize abafana barimba bati 'Neymar wacu', kuri ubu batangiye kuririmba ko batamushaka ndetse bazana n’ibyapa byanditseho ko batakimukeneye.



Hari ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’igihugu cy’u Bufaransa (Lige 1) aho Paris Saint-Germain yari yakiriye Nimes, umukino abafana b’iyi kipe (Paris Saint-Germain) baririmbye indirimbo ngo ntabwo bashaka Neymar ndetse bafite n’ibyapa byanditseho ngo 'genda Neymar.'  

Icyapa cyari cyanditsweho  ngo 'Neymar Casse Toi' bivuze ngo 'genda Neymar'   


Abafana ba Paris Saint-Germain bagaragaje ko batagikeneye Neymar nyuma y’uko mu kwezi gushize (Nyakanga) Neymar yavuze ko akumbuye mu rugo ndetse ashaka no kuba yasubira mu rugo. Nyuma y’uko atangaje aya magambo abafana ndetse n’ubuyozi bw’iyi kipe bwagaraje ko bwiteguye kuba bwamureka akagenda aho bwatangiye ibiganiro na FC Barcelona ariko bikaza kugenda byanga nyuma y’uko Barcelona ivuze ko yifuza kuba yamutangaho amafaranga macye maze ikaba yabongera undi mukinnyi. Iki cyifuzo cyaje kwangwa na Paris Saint-Germain, aho yababwiye ko ishaka amafaranga ibyo kubaha undi mukinnyi batabishaka.

Kylian Mbappe wirinze kugira icyo atangaza kuri Neymar 

Kylian Mbappe aganira na Canal+ yamubajije ku kibazo cya Neymar yavuze ko atifuza kuba yabeshya ahubwo ko bategereza bakareba uko bizagenda nyuma. Mbappe yagize ati:” ntabwo nifuza kuba nabeshya, ahubwo tuzareba uko bizagenda kuri Neymar, kubere ko ntabwo ari kimwe no kuba mu ikipe atarimo. Ariko tuzakomeza kwitwara neza ndetse no gutanga ibyo dufite byose ku bakunzi bacu”.

Umunyamakuru amubajije niba yifuza ko yagenda cyangwa yaguma muri iyi kipe Mbappe yagize ati:” “icyo kibazo nagisubije kandi birumvikana genda uvugane nawe niba ubishaka, ndaguha nomero ye ya Telefone”.

Neymar ahazaza he hakomeje gutera urujijo mu bantu 

Ahazaza h'uyu mukinnyi hakomeje kwibazwaho n’abatari bacye, nyuma y’uko ikipe ya Real Madrid imwifuje ariko we akaba yifuza kuba yasubira muri FC Barcelona, nyamara Barcelona yakomeje kwerekana ko ititeguye kuba yahita imutangaho amafaranga yose Paris Saint-Germain iri gushaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND