RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/08/2019 8:44
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka, tariki ya 12 Kanama, ukaba ari umunsi wa 224 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 141 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

30 BC: Umwamikazi Cleopatra VII wa Misiri, akaba ariwe mutegetsi wa nyuma mu butegetsi bw’abaptoleme bategetse Misiri yariyahuye, bikaba byariswe ko yishwe no kurumwa n’inzoka. BC: Mbere ya Kirisitu.

1480: Mu bwami bwa Ottoman (kuri ubu ni mu gihugu cya Turukiya), abakirisitu bagera kuri 800 bishwe baciwe imitwe nk’igihano cy’uko bari banze kuba aba Islam.

1851: Isaac Singer, akaba ariwe wakoze imashini idoda izwi nka Singer, yahawe icyemezo cy’ubuvumbuzi bw’iyi mashini yari amaze gukora.

1877: Asaph Hall yavumbuye ukwezi k’umubumbe wa Mars akwita Deimos.

1883: Inyamaswa ya nyuma y’impala yo mu bwoko bwa quagga nibwo yapfuye mu rwuri rw’inyamaswa ya Artis Magistra yo mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi. Ibi byatumye ubu bwoko bw’impala buzimira burundu.

1898: Ibendera ry’igihugu cya Hawaii ryaramanuwe hazamurwa irya Leta zunze ubumwe za Amerika, nk’ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyari kigiye muri Leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika.

1944: Abadage b’abanazi basoje icyumweru cy’ubwicanyi bari bise ubwicanyi bwa Wola aho abantu bagera ku bihumbi 40 bishwe.

1964: Igihugu cya Afurika y’epfo cyahagaritswe mu mikino ya Olympic bitewe n’ikibazo cy’ivanguraruhu rya Apartheid.

1978: Amasezerano y’amahoro n’ubucuti yasinywe hagati y’igihugu cy’ubushinwa n’ubuyapani byatumye n’intambara yari imaze igihe kirekire ibashyamiranyije ihagarara.

1985: Indege y’isosiyete y’ubuyapani yitwa Japan Airlines Flight 123 yahanukiye ahitwa Osutaka mu ntara ya Gunma mu buyapani, iba impanuka ya mbere y’indege iguyemo abantu benshi dore ko yaguye mo abantu bagera kuri 520.

1990: Igikanka cya mbere cyuzuye cy’inyamaswa ya Dinosaur yo mu bwoko bwa Tyrannosaurus Rex cyiswe SUE cyavumbuwe na Sue Hendrickson muri Dakota y’amajyepfo, muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Izi nyamaswa za Dinosaur zazimiye ku isi, hashize imyaka miliyoni 66.

1993: Papa Yohani Paul wa 2 yatangije umunsi wahariwe urubyiruko rw’isi ku nshuro ya 8, imihango yabereye kuri stade ya Mile High muri Denver akaba yaranageze mu Rwanda muri icyo gihe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1860: Klara Hitler, umunya Autriche akaba ari umubyeyi wa Adolf Hitler (wamenyekanye cyane mu ntambara y’isi ya 2 ubwo yari ayoboye ubudage bw’abanazi bwakoraga jenoside y’abayahudi) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1907.

1925: Norris McWhirter, umwanditsi w’umunya-Ecosse akaba ari umwe mu bashinze igitabo cya Guinness de Record nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2004.

1925: Ross McWhirter, umwanditsi w’umunya-Ecosse akaba ari impanga ya Norris nawe bakaba barafatanyije gushinga iki gitabo (Guinness de Record) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1975.

1954: Francois Hollande, perezida wa 24 w’ubufaransa yabonye izuba.

1981: Djibril Cissé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1990: Mario Baloteli, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yabonye izuba.

1992: Cara Delevingne, umunyamideli w’umwongerezakazi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1861: Eliphalet Remington, umuvumbuzi akaba n’umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze uruganda rukora imbunda rwa Remington Arms yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

1979: Ernst Boris Chain, umuhanga mu by’ubutabire n’ibinyabuzima w’umudage, akaba ari umwe mu bakoze umuti wa Penicillin akanabiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

2007: Merv Griffin, umukinnyi wa film, umuririmbyi, akaba anatunganya film w’umunyamerika akaba azwi cyane bitewe n’imikiko yitwa Jeopardy na Wheel of Fortune ica kuri televiziyo ya NBC yitabye Imana, ku myaka 82 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe inyamaswa z’inzovu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND