RFL
Kigali

"Ku kwezi baduhemba 1000F cyangwa 2000F rimwe na rimwe tugatahira aho" Ikiganiro n'abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/08/2019 10:54
0


INYARWANDA yagiranye ikiganiro n'abasare bo mu karere ka Rubavu barobera kuri Brasserie mu kiyaga cya Kivu batangaza agahinda bafite baterwa n'amafaranga make bahembwa ku kwezi n'abakoresha babo nyamara bafite imiryango batunze.



Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bwabasabye kureka akazi kadahemba kuko ngo umushahara w'umukozi n'umukoresha umenywa nabo. Ngerageze Omar na Mbagarirayose Ismael twaganiye batubwiye ko bahembwa igihumbi (1000F) cyangwa bibiri (2000F) mu gihe cy'ukwezi kandi bakora buri joro.

Aba basare basabye Akarere ka Rubavu kuvugana n'abakoresha babo bagasubiza ho umushahara bahembwaga mbere cyangwa bagafunga amato (Amakipe) yabo. Uretse ikibazo cy'umushahara mucye bahembwa ariko na none aba basare bagaragaje ikibazo cy'umusaruro mucye w'amafi muri iki gihe ugereranyije n'ikindi gihe cyashije bavuga ko biterwa n'imiraga ya kaningiri ibazengurutse kimwe n'ubwoko bw'umurama w'amafi ushyirwa mu Kiyaga.


Bagarirayose Ismael yagize ati"Ni ukuvuga ngo ikibazo kiba muri iki kiyaga turaroba ariko umusaruro dukuyemo ba boss ntabwo baduhemba. Bari baratwemereye umushahari w'ibihumbi cumi na bitandatu (16,000rwf) ariko twarategereje turaheba. Kuba naratangiye umwuga wo kuroba mfite imyaka 16 nkaba ngeze iki gihe ari akazu gato nakuyemo nta kindi wambaza rwose ntabwo biba bidushimisha. Umushahara wacu bari barawutwemereye ariko baratwiba tugakorera ubusa, ubwo rero akarere ka Rubavu ni kadufashe kadushakire ubuvugizi kuko tubayeho nabi rwose. Umushahara wacu ntituzi aho wahereye nibata duhemba bategeke banyirimato bafunge bigirinzira.".

Ngerageze we yagize ati" Natangiye kuroba mfite imyaka 20 maze imyaka 20 yose muru uyu mwuga.Mu gihe cyambere twakoraga isambaza ziri mu kivo gusa uko iminsi yagiye ihita ni nako byagiye bihinduka
bajyaga baduhemba ibihumbi makumyabiri tujya kuri cumi na bitandatu (16) gusa igihe kigeze birahinduka turategereza turaheba".

Kimwe mu bibazo abarobyi bafite harimo n'ikibazo cy'umurama w'isambaza witwa 'Rwanda rushya' kuko udatanga umusaruro, isambaza zivuye muri Rwanda rushya zirya izisanzwemo mbese ugasanga nta musaruro ugaragara. Kuba barara ijoro bakaroba ibiro 15 gusa cyangwa bakarara baroba bakabura n'ibiro 5 by'isambaza ijoro ryose ni ikibazo cyageze no ku baturage basanzwe kuko ikiro cyazo cyahenze.

Aba basare twasanganye agahinda k'umushahara wabo badahabwa, basabye ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu ko bwakongera umurama mu kiyaga muri iki gihe ikivo kigiye gufungwa ndetse akarere kakaganira n'abakoresha babo bakabasubirizaho umushara wabo bemerewe bakanawuriza kuko bakorera ubusa bikabangamira iterambere ryabo nk'Abanyarwanda.

Ku ruhande rw'akarere ka Rubavu kuri iki kibazo, Inyarwanda.com twaganiriye na Uwampayizina Marie Grace umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage adutangariza ko aba basare badakwiye kwitwaza akarere kuko ngo umushahara bahabwa uramutse udahagije basezera akazi. Gusa na none iyo ugarutse ku ruhande rw'abasare ukababwira iki gisubizo bakubwira ko ari ukutabitaho na cyane ko aka kazi ngo bakamazemo igihe ndetse ngo bijejwe ibitangaza bityo ngo kuri bo basanga kuba karababereye umwuga badashobora gukora ibindi.

Ku muronko wa Telefoni twavuganiye Uwampayizina yagize ati" Ubwo se urumva koko Akarere kakwivanga mu mishahara y'abakozi n'abakoresha? Twe ntabwo byatureba cyakora bo nibumva badashaka gukorera umushahara bahabwa akazi bakareke bakavemo ndumva ari byo byabafasha wenda ubwo na ba nyir'amato hari icyo babitekerezaho". Muri iki kiganiro wumvaga uyu muyobozi asa n'udashaka kubivuga ho byinshi.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABA BAROBYI


UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND