RFL
Kigali

Perezida Kagame yatashye Kigali Arena yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kuba igihangange biciye mu gukora-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/08/2019 20:50
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako y’akataraboneka 'Kigali Arena' yubatse i Remera mu mujyi wa Kigali.



Muri uyu muhango, Paul Kagame yavuze ko iyi nzu yakira ibihumbi icumi by’abantu bicaye neza mu mutuzo yubakiwe gufasha abanyarwanda gukomeza kuba ibihangange hashakwa umusaruro muri siporo.

Perezida Paul Kagame yagize ati“Ntabwo Kigali Arena yakorewe kuza kuyireba kuri Noheli n’ubunani, yakorewe kuza kuhatsindira”

Perezida Paul Kagame yavuze ko kandi kuba igihangange bidapfa kwizana ahubwo ko biva mu gukora.

“Kwitwara nk’igihangange bituruka mu bikorwa. Kugira ngo ube igihangange biva mu bikorwa, ntabwo ari uko ungana cyangwa uko ugaragara, Iyo ugaragara nk’igihangange, ugakora nk’igihangange, uba igihangange. Ubu n’u Rwanda ruri cyangwa ruzaba igihangange. Tugomba kubishingira mu bikorwa, ibyo dukora. Kubaka ikintu nk’iki ukaba ukirebera ku rwego rw’isi, biva mu bikorwa”.


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ataha Kigali Arena 

Kigali Arena ni imwe mu nzu 10 z’imikino n’imyidagaduro ziri muri Afurika nibura zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10,000 aho iya mbere ni The Covered Hall y’i Cairo mu Misiri yakira abantu 20,000 mu gihe iya mbere ku Isi ari Philippine Arena iri muri Philippines ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 55.



Abanyarwanda muri Kigali Arena

APR Women Basketball na The Hoops Rwa niyo makipe ya mbere mu Rwanda yaciye agahigo ko kuhakinira umukino wa Basketball ubwo bakinaga umukino wa mbere ubanziriza iya nyuma ya Playoffs 2019. Uyu mukino warangiye APR WBBC itsinze The Hoops amanota 56-52.

Intebe za Kigali Arena zikozwe ku rwego mpuzamahanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND