RFL
Kigali

Padiri Bosco Rwubake yasohoye indirimbo “Ufasha arahirwa” yakanguriyemo gufasha abababaye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2019 14:14
4


Padiri Rwubakubone Jean Bosco ukoresha mu muziki izina rya Padiri Bosco Rwubake ubarizwa muri Diyosezi Gatolika ya Byumba, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Ufasha arahirwa” yanyujijemo ubutumwa busaba gufasha no kwita kubababaye kuko gutanga biruta guhabwa.



Padiri Bosco Rwubake yatangiye umuziki yiga mu mashuri abanza mu 1997. Ibihangano bya mbere yabishyize hanze mu 2006 asoje amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Rwesero. Asoje amashuri yisumbuye yakoze indirimbo eshanu.

Yatangarije INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kwandika indirimbo “Ufasha arahirwa” biturutse kuri ‘Groupe ya WhatsApp” yashinzwe na Padiri Paulin Mushimiyima wo muri Diyosezi ya Nyundo.

Avuga ko iyo ‘Groupe’ igizwe n'abantu b'ingeri zose barimo abapadiri, ababikira, abalayiki bahujwe n'igikorwa cy'urukundo rutabara abantu b'ingeri zose bababaye nk’abakecuru n'abasaza batagira ababitaho, abanyantege nke, imfubyi n'abapfakazi, imiryango itishoboye ndetse n'abarwayi.

 Yavuze ko bahuriza hamwe ubushobozi bakagura ibiribwa n’imyambaro bakabifashisha abatishoboye. Avuga ko yahisemo kwandika indirimbo “Ufasha arahirwa” kugira ngo asabe benshi gusakaza urukundo bafasha abatishoboye.

Yagize ati “Nayanditse ngira ngo nsabe abantu bose kugira urukundo aho gutererana abanyantege nke, ahubwo bitange ndetse batange bike kubyo batunze mu rwego rwo kurengera ubuzima bw'abavandimwe bacu dusangiye gupfa no gukira.”

Yungamo ati “Ibyago, ubukene, ubusaza, uburwayi ndetse n'ibindi bituma umuntu yigunga ntibiteguza! Ibyabaye kuri uriya cyangwa se bariya, nawe natwe byatubaho.

Iyi ndirimbo izafashe uzayumva wese kwigiramo umutima ukunda kandi utabara abababaye b'ingeri zose n'ahantu hose ndetse n'igihe cyose.”

Padiri Bosco Rwubaka yashyize ahagaragara indirimbo yise "Ufasha arahirwa"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UFASHA ARAHIRWA" YA PADIRI BOSCO RWUBAKE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamuhoza Regine 4 years ago
    Komerezaho kutwibutsa kuko burya gufasha abababaye n'inshingano.Buriwese ajye abizirikana kandi Koko ntihafasha ufite byinshi ahubwo n'ufite umutima wo gufasha.
  • eric mugiraneza4 years ago
    ndashimira cyane padiri bosco nakomerezaho yibutsa abantu Bose ko gufusha abababaye bireba buri wese ufite umutima utabara . yezu Christ ajya abana nawe mubyo akora byose
  • eric mugiraneza4 years ago
    ndashimira cyane padiri bosco nakomerezaho yibutsa abantu Bose ko gufusha abababaye bireba buri wese ufite umutima utabara . yezu Christ ajya abana nawe mubyo akora byose
  • Tuzataha marie louise3 years ago
    Gufasha ni byiza ubu butumwa bukoze benshi k'umutima. Nifuzaga indirimbo za padiriRwubaka zajya zikinwa mu mavideo n'amakomrdi kuko zifite ubutumwa bwiza byadufasha cyane.





Inyarwanda BACKGROUND