RFL
Kigali

Inkomoko yo ‘Gutera Ivi’ cyangwa gusaba ko umukobwa yazakubera umugore-Ev Caleb

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2019 12:41
3


Akenshi na kenshi usanga abasore cyangwa inkumi bakora ibintu ariko batazi neza ibyo bakora gusa bikamera nk’aho biganye, bigendanye n’ibihe tugezemo iterambere ridusunikira gukora ibintu tutazi neza cyangwa se twanabikora tukabikora mu kutamenya.



Aha ni ho nibajije ibibazo bitandukanye cyane cyane ku bijyanye no gutera  ivi; 

1. Inkomoko yo kwambika impeta isaba umukobwa ko muzabana

2. Ni iki Bibiliya ibivugaho ?

3. Ese bikorwa ryari ?

Mu gusubiza ibi bibazo byose nifashishije inyandiko nakuramo amakuru ahagije uhereye ku cyambere . Gutera ivi ni ibintu byabayeho cyara cyane mu mwaka wa 2600BC mbere y’ivuka rya Yesu, mu gihugu cya Misiri. 

Nyuma yaho nko muri za 1477 muri Empire y’aba Romani byabayeho bizanwe n'uwitwa Arschuduk Maximillan, asaba uwitwa Mariya (Marry) ko bazabana (uyu Maximillan yari Igikomangoma ari nawe Archeduck wa Autriche akaba yarategetse Holy Roman Empire mu kinyejana cya 16 nyuma ya Yezu) ariko nkwibutse ko atapfukamye kubera ko mu micyo y’Abaromani cyaraziraga gupfukamira umugore.


Ibi byo gupfukama rero byaje bivuye mu burayi igihe umutware cyangwa umukire yabaga yakunze umucakara cyangwa umugaragu. Ubikoze yabaga ashaka kwerekana ko nawe yiyoroheje. agapfukamira umukobwa. Nyuma yaho  muri Afrika byahabaye bwa mbere muri 1867 mu mujyi wa Cap Town bamaze kuvumbura ikirombe cya Kemberly. 

Nabwo byatangijwe n'abazungu bashakaga uburyo bakwamamaza zahabu zabo bifite kandi ubusobanuro bw'ikintu umugabo yakorerera uwo yakunze urukundo rw’agahebuzo yifuza kuzabana nawe ubuzima bwe bwose. "Warm to symbolise a lifetime's promise of love and commitment, the engagement ring is the most meaningful gift a man will give and a woman will receive.” Mu gihe cyacu rero byongeye kwaduka bigaruwe n'abanyamideri bashakaga gucururiza inzu z'imideli yabo. Byatangiye muri 1930 ari uburyo bwo kwamamaza.


Impeta isaba umuntu ko muzabana ireba ahanini abantu baba bari mu mahuriro y'ubuzima aho bagomba gufata icyemezo cyinzira bacamo. Rero  muri Bibiliya harimo inkuru ya Aburahamu wohereje umugaragu we ngo ajye gushakira umuhungu we umugore muri bene wabo. Uwo mugaragu hari ibyo yasabye Imana nk'ibimenyetso ko nabibonana umukobwa uwo azaba ari we. Ni koko ibyo yasabye Imana yabibonanye umukobwa Rebecca, nuko ahita amwambika impeta.

*Itangiriro 24:22 Nuko ingamiya zimaze kweguka, uwo mugabo yenda impeta y'izahabu, kuremera kwayo kwari nk'igice cya shekeli, n'ibimeze nk'imiringa bibiri byo kwambara ku maboko, kuremera kwabyo ni shekeli cumi z'izahabu, arabimwambika.

IVI RITERWA RYARI?

Turebeye mu ngero zatanzwe, igitangaje muri iyi mico yombi yaba iyo twabonye haruguru cyangwa muri Bibiliya ni uko urukundo rw'abajya kubana nta kintu rwabaga ruvuze cyane. Igitekerezo cy'uko abantu babana bakundanye si icya kera mu mico itandukanye iri ku isi. Abantu barongoranaga kuko iwabo babahitiragamo cyangwa ku bw'izindi mpamvu zitandukanye.

Uyu munsi rero umusore arikundira (kwihitiramo umukunzi),  akirambagiriza, akishimira akanisabira nyir’ubwite mbere yuko agera ku muryango. Aha niho wagateye ivi cya gihe uba usaba umuntu ko muzabana. Kandi kuko uba utizeye ko ari bubyemere ukwiriye kubikora witeguye ibisubizo bibiri Yego na Oya bitari iby’ubu usanga umuntu abikora yaramaze no gufata ubusitani azakoreramo ubukwe. Biriya ni ugushaka amafoto gusa, njye mbifata nko kutagira amakuru ahagije ku gikorwa uba wakoze.

ISOMO

Icyo rero twakura muri Bibiliya ni uko mbere yo gukunda hakabaye gusenga. Ni koko umufasha umuhabwa n'Uwiteka gusa. Hanyuma wabonana umwari ibyo wasabye Imana kandi mwakundanye, ukabona kumusaba ko mwabana. Yakwemerera ukabona kujya mu muryango.

Hanyuma ku kibazo cy'abagira gutya bagapfukama nyuma bikaza kunanirana, Njye ndumva cyane akababaro kabo, gusa na none icyo tutakwirengagiza ni uko uko gusaba kuzabana kandi bakakwemerera atariyo masezerano yo kubana. Ni icyo nakwita Imbanzirizamasezerano cyangwa pre-contract. 

Hari impamvu nyinshi bishobora kwanga, ba nyirubwite bashobora gusanga badakwiye gutera intambwe, ababyeyi bashobora kwanga (aha muri iki gihe ba nyir’ubwite bagakwiye kwemeza ababyeyi amahitamo yabo ariko abantu bose si uko bameze)... gusa imbanzirizamasezerano ni amasezerano ubwayo ntiyagasheshwe nta mpamvu igaragara. Gusa kuko ibibi birutanwa aho gutana abantu bararangije gusezerana kubana imbere y’Imana n'abantu, batana bakiri mu cyiciro cy'imbanziriza masezerano ku bw'impamvu zumvikana.


Ev. Caleb. J. UWAGABA

Email: agacaleb@gmail.com

Talk to me Initiative

Nganiriza inisiyative






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudine4 years ago
    NIBYO RWOSE URAKOZE GUHUGURA BENSHI.
  • Scaire Ahiremeye4 years ago
    Ndumva dusobanukiwe!Ni ahacu kumenya ico kintu gikomeye.
  • DAN RWANDA4 months ago
    Urakoze kudusobanurira 🤝





Inyarwanda BACKGROUND