RFL
Kigali

Uko France yanditse indirimbo ‘Sinabirota’, afite inzozi zo gukorana na Beyoncé -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/08/2019 14:59
0


Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu France uzwi mu muziki nka France yatangaje ko yanditse indirimbo “Sinabirota” biturutse ku kiganiro yagiranye na mugenzi we w’umuhanzi Lionel bahuriye muri studio “Future Records” ya Producer David.



France yegukanye irushanwa “I am the future” ryahuje abanyempano mu muziki. Yahembwe Miliyoni 15 Frw anahabwa amasezerano y’imikoranire y’imyaka ibiri, afashwa gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, akagirwa inama, yamamarizwa ibikorwa bye n’ibindi.

Amezi umunani arashize yegukanye irushanwa. Nta ndirimbo cyangwa se ibindi bikorwa by’umuziki we na Lionel wegukanye umwanya wa kabiri bagaragayemo.

France yatangarije INYARWANDA, ko yatinze kwigaragaza mu ruhando rwa muzika bitewe n’uko hari byinshi yabanje kunoza, kuri we igihe ni iki. Yavuze ko yanze kwihutira guhita akora umuziki atarabona buri kimwe cyose yari akeneye.

Anavuga ko yatindijwe no kubanza kwiga neza ikibuga cy’umuziki yanzura gukora ibihangano n’ibindi yumva bizishimirwa n’umubare munini. Ati “Indirimbo yego yamfashe igihe kinini ariko yaje ari ‘product’ nziza navuga ko ntewe ishema nayo.”

France amaze iminsi ashyize hanze indirimbo “Sinabirota” ihagaze neza mu kibuga cy’umuziki, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 7 ku rubuga rwa Youtube. Avuga ko umuhanzi Lionel ariwe nkomoko y’igitekerezo cyayo ndetse ko Producer David yamufashije kuyandika.

Yagize ati “Twayanditse turi muri studio ari njye na David na Lionel. Icyo gihe Lionel yari avuye ku ishuri arangije arambwira ngo naramwanze [Akubita agatwenge].

Naramwanze ntabwo nkimuvugisha kwa kundi muba muri kuganira. Ndamubwira nti njyewe ntabwo nakwanga ubwo se urumva nabikora. Uretse no kubikora sinabirota [Araseka].

Yungamo ati “Maze kumubwira ati ‘Sinabirota’ ahita ambwira ati eeeh ntiwabirota duhita dutangira gutyo turayandika (indirimbo). Twayanditse ari akantu gato iza kuba indirimbo nini.”

France wegukanye irushanwa "I am the future" yashyize ahagaragara indirimbo "Sinabirota"

Uyu mukobwa mu irushanwa rya “I am the future” yagiye yisunga kuririmba asubiramo nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye ziri mu rurimi rw’Icyongereza. Avuga ko kuba atarahise ashyira hanze indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza yashakaga kubanza kwiyegereza abanyarwanda. 

Ati “Ndi umunyarwandakazi. Rero icyo nashakaga ni umubare w’umuni w’abanyarwanda. Kandi ni ukuririmba ibyo abantu bumva atari ugutangira kuririmba indirimbo z’abanyamahanga. Nabyo biri mu mishinga izaza ariko nashakaga kuririmba ibyo abantu bose bumva kandi bakishimira.”

Avuga Lionel wakomotseho igitekerezo yamubwiye ko yanditse mu buryo buhuje neza n’uko yiyumvaga igihe amubwira ko ‘yamwanze’ undi akamusubiza ko adashobora no kubirota.

Uyu mukobwa avuga ko kuva iyi ndirimbo yasohoka yakiriye ibitekerezo byiza bya benshi bamubwiye ko yanditse neza kandi ko irimo ubutumwa bwiza.

France avuga ko iyo ataba umuhanzikazi yari kuba umukinnyi wa filime cyangwa se umubyinnyi akavuga ko anafite inzozi zo gukorana indirimbo na Beyonce kandi ngo yumva azazirotora.

Ati “Beyonce! Ni umuhanzikazi nakuze numva kuva cyera kandi nkunda cyane…impamvu mvuga ko bizashoboka n’uko umunsi wowe washyize imbaraga mu kintu uri gukora kandi ufite intego ukanasenga ntacyakubuza kubigeraho,”

Iyi ndirimbo yayikoze mu gihe cy’amezi atatu, amashusho afatirwa mu Mujyi wa Kigali. Amajwi y’indirimbo “Sinabirota” yakozwe na Producer David. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybz wakoreye benshi mu bahanzi bafite izina rikomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’ahandi.


France avuga ko afite indota zo gukorana indirimbo n'umuhanzikazi Beyonce uri mu bakomeye ku isi

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FRANCE

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SINABIROTA' YA FRANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND