Muri 2017 nibwo Inyarwanda yabagejejeho inkuru y´uko ibyamamare bitandukanye biri kuvuganira umukobwa witwa Cyntoia Brown washinjwaga kwica umuntu ubwo yari afite imyaka 16. Kuri ubu uyu mukobwa ufite imyaka 31 uyu munsi yarekuwe.
Cyntoia yarekuwe muri gereza Tennesse aho yari amaye imyaka
15 afungiye, ifungwa rye benshi barifataga nk´akarenganbe gakomeye no
gushyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, dore ko umugabo Cyntoia yari
akurikiranweho kwivugana yari agiye kumufata ku ngufu.
Rihanna
niwe wabanje gusangiza abamukurikira kuri Instagram iby’uyu mukobwa wakatiwe
gufungwa burundu, ibindi byamamare nka Cara Delevigne, Kim Kardashian nabo
baboneraho kunenga ubutabera bagaragaza ko uyu mukobwa yakoze iki cyaha
atarageza imyaka y’ubukure ndetse akaba yari amaze amezi 6 acuruzwa ku ngufu
n’uyu Kutthroat, ibyo bikaba ari ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru.
Cyntoia yafunzwe afite imyaka 16
Ikiyongera kuri ibyo ni uburyo yagiye guhabwa
ibihano agakatirwa nk’abantu bakuru kandi ubwo yakoraga icyaha yari atarageza
imyaka y’ubukure. Abandi nka Snoop Dogg, Lebron James nabo batangiye urugamba
rwo kotsa igitutu ubutabera bwa Amerika ngo burekure Cyntoia Brown.
Muri Mutarama 2019 nibwo yahawe imbabazi na guverineri Bill Haslam, akaba kuri ubu yavuye
muri gereza, ni mu gihe mu gihano cya mbere yari kuzemererwa kujurira ku gihano
cyo gufungwa burundu muri 2059. N´ubwo yarekuwe, Cyntoia asabwa kubahiriya
amategeko yose ya leta, gushaka akazi runaka akanakomeza gahunda yo guhabwa ubujyanama.
Brown yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kuvuganira abakobwa bahura
n´ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Cyntoia kuri ubu afite imyaka 31
Yashimiye cyane ikizere
yagiriwe yemererwa gukaruka mu buzima busanzwe ndetse avuga ko akeneye igihe
cyo kwisuganya mbere yo kugaruka mu buzima busanzwe. Cyntoia kandi yakomereje
amasomo ye muri gereza ku buryo ubu afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa
kaminuza mu mategeko.
TANGA IGITECYEREZO