RFL
Kigali

Cyntoia Brown wari umaze imyaka 15 afunze yafunguwe nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n´abarimo Rihanna na Kim Kardashian

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/08/2019 11:11
0


Muri 2017 nibwo Inyarwanda yabagejejeho inkuru y´uko ibyamamare bitandukanye biri kuvuganira umukobwa witwa Cyntoia Brown washinjwaga kwica umuntu ubwo yari afite imyaka 16. Kuri ubu uyu mukobwa ufite imyaka 31 uyu munsi yarekuwe.



Cyntoia yarekuwe muri gereza Tennesse aho yari amaye imyaka 15 afungiye, ifungwa rye benshi barifataga nk´akarenganbe gakomeye no gushyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, dore ko umugabo Cyntoia yari akurikiranweho kwivugana yari agiye kumufata ku ngufu.

Rihanna niwe wabanje gusangiza abamukurikira kuri Instagram iby’uyu mukobwa wakatiwe gufungwa burundu, ibindi byamamare nka Cara Delevigne, Kim Kardashian nabo baboneraho kunenga ubutabera bagaragaza ko uyu mukobwa yakoze iki cyaha atarageza imyaka y’ubukure ndetse akaba yari amaze amezi 6 acuruzwa ku ngufu n’uyu Kutthroat, ibyo bikaba ari ihohoterwa ryo ku rwego rwo hejuru.


Cyntoia yafunzwe afite imyaka 16

Ikiyongera kuri ibyo ni uburyo yagiye guhabwa ibihano agakatirwa nk’abantu bakuru kandi ubwo yakoraga icyaha yari atarageza imyaka y’ubukure. Abandi nka Snoop Dogg, Lebron James nabo batangiye urugamba rwo kotsa igitutu ubutabera bwa Amerika ngo burekure Cyntoia Brown.

Muri Mutarama 2019 nibwo yahawe imbabazi na guverineri Bill Haslam, akaba kuri ubu yavuye muri gereza, ni mu gihe mu gihano cya mbere yari kuzemererwa kujurira ku gihano cyo gufungwa burundu muri 2059. N´ubwo yarekuwe, Cyntoia asabwa kubahiriya amategeko yose ya leta, gushaka akazi runaka akanakomeza gahunda yo guhabwa ubujyanama. Brown yavuze ko ashaka gutangiza gahunda yo kuvuganira abakobwa bahura n´ihohoterwa rishingiye ku gitsina.


Cyntoia kuri ubu afite imyaka 31

Yashimiye cyane ikizere yagiriwe yemererwa gukaruka mu buzima busanzwe ndetse avuga ko akeneye igihe cyo kwisuganya mbere yo kugaruka mu buzima busanzwe. Cyntoia kandi yakomereje amasomo ye muri gereza ku buryo ubu afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu mategeko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND