RFL
Kigali

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo Bwana Pierre Kangudia ku bijyanye no kurwanya Ebola

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/08/2019 19:07
0


Kuri uyu wa 6 Kanama, Minisitiri w’Ubuzima w’agateganyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Bwana Pierre Kangudia aherekejwe n’abandi bakorana, ku butumire bwa mugenzi we, Dr. Diane Gashumba yakoreye urugendo rw’akazi mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.



Uru ruzinduko rugamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu rwego rw’ubuzima. Uru ruzinduko rugamije by’umwihariko kongera ubushake bwa politiki mu nzego zo hejuru mu kurebera hamwe uko u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byarushaho guteza imbere imikoranire mu gukurikirana no kurwanya indwara ku mipaka y’ibihugu byombi .

Ba Minisitiri bombi barebeye hamwe uko hashyirwaho uburyo bwo gukorera hamwe mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Ebola harimo ibikorwa byo kuyigenzura, guhererekanya amakuru, kuyikingira no kuyivura igihe igaragaye. Abo ba Minisitiri bombi bamaze kubona ko bahuje icyerekezo, biyemeje gushyiraho umurongo ibikorwa bihuriweho ku mupaka bizagenderaho

Nyuma y’iyo nama, impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buhuriweho bwo kwirinda Ebola banorohereza urujya n’uruza rw’abanyura kuri uwo mupaka mu mudendezo mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyakomeza kwiyongera. Ibyo bigakorwa ku bufatanye n’abikorera ku giti cyabo na sosiyete sivile ku buryo bitabangamira ubuhahirane n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Impande zombi zemeranyije ko mu rwego rwo kurushaho gukorera hamwe mu kwirinda no kuvura icyorezo cya Ebola, itsinda ry’abaganga b’abanyarwanda rizoherezwa muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu no kungurana ubumenyi na bagenzi babo bo muri icyo gihugu.


Impande zombi zibukije ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) aho agaragaza ko icyorezo cya Ebola ari ikibazo cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga, kandi yerekanye ko isi ikwiriye kwita kuri icyo kibazo yongera imbaraga mu utera ingabo mu itugu igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo kurandura burundu icyo cyorezo no kubaka urwego rw’ubuzima ruhamye.


Impande zombi zemeje iyo nyandiko y’umurongo w’ibikorwa kandi zashyizeho itsinda rya politiki rigamije gushyira mu bikorwa ku buryo bwihuse ibyo byemezo nyuma yo kubishyikiriza Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ku rwego rw’Afurika ku itariki ya 15 Kanama 2019.


Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo mu izina rye bwite no mu izina ry’abamuherekeje yashimiye mugenzi we w’u Rwanda uburyo yamwakiranye ubwuzu n’urugwiro, ashimangira ko ibyo bemeranyije bizashyirwa mu bikorwa nta kabuza.

Ku ruhande rwe, Minisitiri Dr. Diane yavuze ko u Rwanda ruzashyira mu bikorwa ibyavuye muri iyi nama kandi ashimangira ko igihugu cyacu cyiyemeje gukorana na Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo mu kurwanya icyorezo cya Ebola.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND