RFL
Kigali

WARI UZI KO: U Bushinwa bwihariye inyubako 6 mu 10 ndende ku isi! Urutonde rw’amazu 10 maremare ku isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/08/2019 18:23
3


Inyubako ndende ni kimwe mu birango by’ikoranabuhanga ndetse n’iterambere mu bukungu gusa cyikaba n’ikirango cyo kurondereza ubutaka. Mu mazu 10 ya mbere maremare ku isi 6 ni ayo mu Bushinwa. U Bushinwa ni igihugu cyateye imbere mu ikoranabuhanga ndetse no mu bukungu.



Urutonde rw’amazu 10 yambere maremare ruyobowe n’inzu yo mu gihugu cya United Arab Emirates ikaba imaze imyaka igera kuri 9 ifite aka gahigo ko kuba ari yo ya mbere ndende ku isi, ikurikirwa n'inzu yo mu Bushinwa. Igihugu cy'Ubushinwa nicyo gifite amazu menshi maremare ku isi kuko n'ubwo twakoze urutonde rw’inzu 10.

Ukuri guhari ni uko mu mazu maremare 30 ya mbere ku isi, 15 ni ayo muri iki gihugu cy'u Bushinwa. Ubu imibare igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi ku isi, u Bushinwa bukaza ku mwanya wa kabiri, gusa hagendewe ku bipimo by'imibare bigaragaza ko mu mwaka wa 2030 u Bushinwa buzaba bukize kurusha Amerika.

URUTONDE RW'AMAZU 10 MAREMARE KU ISI

10.  China Zun

Iyi ni inyubako iri mu gihugu cy’u Bushinwa (China), mu mujyi wa Beijing ifite uburebure bwa 528m ikaba igeretse inshuro 108, umushinga wo kuyubaka warangiye muri 2018.

9.  Tianjin CTF Finance CenterIyi ni inyubako iri mu gihugu cy’u Bushinwa, ikaba iri mu mujyi wa Tianjin, ifite uburebure bwa 530m, ikagira igisenge cya 480m. Ni inzu igeretse inshuro 97, umushinga wo kuyubaka warangiye muri 2017.    

8. Guangzhou CTF Finance Center

Iyi ni inyubako Iri mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Guangzhou ikaba ifite uburebure bwa 530m, igisenge ni 530m ikaba igeretse inshuro 111, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka 2016.

7. One World Trade Center

Iyi nyubako iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya New York, ikaba ifite uburebure bwa 541.3m. Igeretse inshuro 104, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka wa 2014. 

6. Lotte World TowerIyi ni inyubako iri muri Koreya y'Amajyepfo mu mujyi wa Seoul  ikaba ifite uburebure bwa 554.5m Ikaba igeretse inshuro 123, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka  2016.

5. Goldin Finance 117Iyi ni inyubako iri mu gihugu cy’u Bushinwa (China) mu mujyi wa Tianjin ikaba ifite uburebure bwa 597m. Igeretse nshuro 117, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka wa 2019.  

4. Ping An Finance CentreIyi ni inyubako iri mu gihugu cy’u Bushinwa (China) mu mujyi wa Shenzhen ikaba ifite uburebure bwa 599m. Igeretse nshuro 115m, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka wa 2017.   

3. Abraj Al-Bait Clock Tower


Iyi ni inyubako iri mu gihugu cya Saudi Arabia mu mujyi wa Mecca ikaba ifite uburebure bwa 601m. Igeretse nshuro 120, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka 2012.  

2. Shanghai TowerIyi ni inyubako iri mugihugu cy’u Bushinwa (China) mu mujyi wa Shanghai ikaba ifite uburebure bwa 632m. Igeretse nshuro 128, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka wa 2015

1. Burj Khalifa

Ni inyubako iri mu gihugu cya United Arab Emirates mu mujyi wa Dubai ikaba ifite uburebure bwa 828m. Igeretse nshuro 163, umushinga wo kuyubaka warangiye mu mwaka wa 2010. Burj Khalifa ifite agahigo ko kuba imaze imyaka igera ku 9 iyoboye uru rutonde ku isi. 

Sources: Thetowerinfo.com,Triponzy.com, Popularmechanics.com, Archdaily.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo4 years ago
    Ibi abashinwa babigezeho abanyamerika bamaze imyaka 500 barabikoze ikindi technology igezweho nukubaka bajya mubujyakuzimu muburyo bwo kwirinda ibitero byiterabwoba nkibyo babonye 2001.abanyamerika nibo bafite ubuhanga bwo kubaka imijyi munsi yubutaka.Abasoma nuzasome kugace bita Area 51 I Nevada karuta urwanda 2 fois nubutayu ariko munsi yubutaka hubatsemo imijyi ubwo nibwo guhanga buhambaye kuruta kubaka bajya mubicu
  • Nshimiyimana Theobard 4 years ago
    Murakoze Cyn Kubwenge Mutwunguye! Ubutaha Muzaturebere Ibihugu Bikoresha Amato Manini Kwisi Xw Murakoze.
  • Eddy irakoze2 years ago
    Ee ahohant icohangeza jewembon ariheza.uwokwubaka nkimw murizonyubakwa wumurundi yobarenz cane





Inyarwanda BACKGROUND