RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Haringingo arahabwa Amavubi mu gihe FERWAFA na MINISPOC bari mu biganiro na Stephen Constantine

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/08/2019 10:42
1


Tariki 30 Nyakanga 2019, Mashami Vincent wari umutoza mukuru w'Amavubi yasoje amasezerano y'iyi mirimo. Kuri ubu amakuru ahari avuga ko agiye kuba asimbuwe na Haringingo Francis Christian umutoza mukuru wa Police FC.



Haringingo Francis Christian, Umurundi utoza Police FC biravugwa ko agiye kuba ahawe akazi ko gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru (Amavubi) mu buryo bw'agateganyo mu gihe FERWAFA na MINISPOC bakomeje ibiganiro byo kuba bagarura Stephen Constantine wigeze gutoza iyi kipe kuva mu 2014 kugeza mu 2015.


Haringingo Francis Christian akomeje gutegura Police FC ku kibuga cya Mumena 

Stephen Constantine ni umugabo uvuka mu Bwongereza akaba afite imyaka 56. Yavuye mu Rwanda mu 2015 agana mu Buhinde kubatoreza ikipe y'igihugu akaba ari mu minsi ya nyuma yo kurangizanya n'Abahinde.


Stephen Constantine amaze imyaka ine (4) avuye mu Rwanda 

Amavubi y'u Rwanda agomba gutangira kwitegura amarushanwa ari imbere arimo, imikino yo gushaka itike ya CHAN, igikombe cya Afurika cy'ibihugu ndetse no kuzinjira mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2022.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • John Who4 years ago
    Reka Reka kabisa , batubabarire nta mURUNDI dukeneye mumavubi . Baganirize Constantine nibyanga bahe RobertinHo akazi . Please. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND