RFL
Kigali

Hong Kong iyoboye urutonde rw'imijyi 10 ihenze kuyibamo kurusha indi ku isi mu 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/08/2019 19:44
1


Ubuzima bwo mujyi buraryoha ariko ibi bikajyana no guhenda, aho bukosha imitungo itagira uko ingana ku babubamo. Ni kenshi uzasanga abantu dukora ibishoboka byose ngo tutava mu mujyi kabone n'iyo twaba dukennye bikabije! Muri iyi nkuru tugiye kukubwira imijyi 10 ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku isi.



Mu mijyi ni ahantu hakunda gukoranira bantu benshi bari mu bikorwa bitandukanye gusa ikibahuza ni uko akenshi ibyo bakenera by'ibanze mu buzima bwa buri munsi bwabo biba bijya gusa. Aha twavuga nk'ibiribwa, amazu yo kubamo ndetse n'ibinyobwa no gutembera hakiyongeraho uburezi. Binyuze muri ibi bikorwa bya buri munsi bikenerwa na buri wese ni kimwe mu bituma ubuzima bwo muri iyi mijyi buhenda gusa na none uko buba buhenze ni nako gukorera amafaranga ku bahatuye baba bakorera menshi.

Imijyi 10 ifite ubuzima buhenze kurusha iyindi yose yo ku Isi

10. Shenzhen, China

Uyu mujyi urakomeye mu Bushinwa. Isahane y'ibiryo igura 30.00 ¥ angana 3,955.2rwf, inzu yo kubamo (apartment) irimo igitanda kimwe ikodeshwa ku kwezi angana na 4,867.56 ¥ angana n'amanyarwanda 64,1739.1104rwf, naho litiro ya lisansi igura 7.46 ¥ angana n'amanyarwanda 975.616rwf. Icupa ry'inzoga risanzwe rigura 4.83 ¥ angana na 636.7872rwf, ipaki ya murandasi ku kwezi igura 118.48 ¥ angana n'amanyarwanda 15,620.4032rwf, ibijyanye no gutembera muri uyu mujyi nibura itike y'ukwezi igura angana na 120.00 ¥ angana n'amanyarwanda 15,820.8rwf.

9. New York City, U.S

Umujyi w'amateka ku isi bigeze n'aho benshi iyo tugiye kugura imyenda cyangwa ingofero byo kwambara akenshi iyo tubonye ibyanditseho izina ry'uyu mujyi, ibijyanye n'ijambo guhendwa turaryibagirwa kubera izina New York riba riwanditseho. Ku bijyanye n'ibyo kurya isahane y'ibiryo igura guhera ku 20$ ahwanye n'ajya kungana n’ibihumbi 18,600rwf, inzu yo kubamo (apartement) irimo igitanda kimwe ikodeshwa ku kwezi angana na 3,109.88 $ ahwanye n'amanyarwanda asaga miliyoni 2 n'ibihumbi 89.

Naho litiro ya lisansi (gasoline) igura 0.81$ angana 753.3rwf. Uyu mujyi uburezi burahenze kurusha ibindi byose kuko International Primary School bishyura 37,782.61 $ ku mwaka angana n'amanyarwanda asaga miliyoni 35, naho kuhiga kaminuza nibura ni asaga $47,942, uyashyize mu manyarwanda arasaga miliyoni 45 n’ibihumbi hafi 450.

8. Beijing, China

Beinjing izina rinyura amatwi ya benshi ni kenshi wagiye uwumva cyangwa uwubona muri filime warebye ukumva urawukunze nyamara kuwuturamo birasa n'ibigoye dore ko wagirango bisaba ikosi kuko ubuzima burahenze kuruta uko ubitecyereza. Beinjing ni umujyi uvuze byinshi ku buzima bwa buri mushinwa kuko ni indiri y'ibyiza byose bikenerwa na muntu. 

Ibyo kurya byo muri uyu mujyi, isahane igura 30¥ angana 3,864.3rwf muri resitora yo ku rwego ruringaniye, igendo muri uyu mujyi nibura itike yo kugenda muri tax kilometero imwe ni 2.6 ¥ mu manyarwanda akaba angana na 330.6rwf ni ukuvuga ukoze urugendo rungana no kuva muri Kigali kugera i Huye uzenguruka uyu mujyi byagutwara amafaranga angana na 50,251.2rwf. Apartment irimo igitanda kimwe ikodeshwa angana na 7,147.18 ¥ ku kwezi angana n'amanyarwanda 94, 2284.21rwf.

7. Ashgabat, TurkmenistanAshgabat ni umujyi wo mu gihugu cya Turkmenistan. Waje ku rutonde rw'imijyi yihagazeho mu kuyituramo. Benshi bajya bifuza kubaho neza niba uri umukunzi w'ubuzima bwiza uyu mujyi nawo wakunyura. Ibyo kurya byo muri uyu mujyi byihagazeho dore ko isahane y'ibiryo muri Ashgabat igura 70.10m angana n'amanyarwanda 18,300rwf, Apartment yo kubamo irimo igitanda kimwe ikodeshwa ku kwezi angana na 1,352.33m ajya kungana n'ibihumbi 352,300rwf, naho litiro y'amazi yo kunywa igura 3.00 m angana 782.7rwf. 

6. Shanghai, ChinaShangai izingiro ry'ubutunzi bw'u Bushinwa, ni umujyi uri mu mijyi ikomeye yo mu Bushinwa, ibyo kurya byaho isahane igura 35.00 ¥ angana n'amanyarwanda 4,508.36 rwf, inzu yo kubamo (apartement) irimo icyumba kimwe ikodeshwa ku kwezi angana na 7,216.15 ¥ angana 929,514.56rwf. Muri uyu mujyi ipaki imwe y'isegereti igura amafaranga 21 y'amashinwa angana na 2,705.02 rwf

5. Zurich, SwitzerlandZurich umujyi mukuru wa Switzerland, ukaba inshingiro rya byose ku banya Switzerland bose. Uyu mujyi ubu urahenze kuwubamo kuko ibiciro by'ibicuruzwa muri uyu mujyi biri hejuru cyane ugeranije n'indi mijyi iri kuri uyu mubumbe dutuye. I Zurich isahane y'ibiryo igura 25fr angana n'amanyarwanda 23,074.95 rwf. Ipataro iciriritse igura amafaranga 112.36fr uyashyize mu manyarwanda ni 103,708.055RW, litiro ya lisansi igura agera ku 1.65fr angana n'amanyarwanda 1,522.94rwf.

4. Seoul, South KoreaSeoul ikiguri cy'ama filime agezweho, ikaba ishyiga ry'inyuma mu Ikoranabuhanga. Seoul ni umujyi mukuru w'igihugu cya Koreya y'epfo ukaba umujyi wamamaye mu kugira uburezi bwa ntamacyemwa. Ni umujyi w'abasirimu dore ko kuwubamo bisaba kubanza ukareba uko uhagaze mu mufuka wasanga uhagaze neza ukabona gufata umugambi wo gufata isafari ikwerekeza muri uyu mujyi. 

Ibyo kurya i Seoul isahane igura 8,000.00 ₩ ajya kungana na 6,063rwf, icumbi cyangwa apartement irimo igitanda kimwe ku kwezi ni 812,500 ₩ mu manyarwanda agera kuri 620,000rwf, kujya kureba filime mu nzu zerekana filime umuntu umwe ni 11,000.00 ₩ ajya kungana na 8,336.88rwf. Uburezi muri Seoul bwihagazeho kuko nibura kuhiga kaminuza icyiro cya kabiri cya kaminuza amacye ashoboka bisaba nibura agera kuri 6500$ ajya kungana na miliyoni 6.5 z'amanyarwanda ku mwaka.

3. Singapore, SingaporeUmujyi mukuru w'igihugu cya Singapore ukaba intyoza mu burezi, Singapore ni umujyi w'indashyikirwa mu burezi dore ko ari nawo mujyi benshi mu bantu basobanukiwe icyo uburezi bwiza ari cyo bajyana abana babo cyangwa nabo bakajya kuminuriza muri uyu murwa warwaje benshi imitima kubera akayabo bahatakaje ndetse n'abahakunze babuze uko bahajya.

Ibyo kurya muri uyu mujyi isahane igura 10.5 by'amanya Singapore wayashyira mu manyarwanda ni hafi ibihumbi 7,000rwf aha ni muri resitora ihendutse. Apartment ikodeshwa ku kwezi angana na miliyoni 1 n'ibihumbi 80 by'amanyarwanda, gusohokera ahantu hiyubashye nibura muri nk'abantu babiri byabasaba guhambira akayabo kangana na 300,000rwf umugoroba umwe. 

Ibijyanye n'uburezi burahenze muri uyu mujyi kuko iki gihugu ni cyo cya mbere gifite uburezi bwiza kurusha ibindi bihugu ku isi. Nibura kuhiga kaminuza icyiciro cya kabiri (Bachelor) mu ishuri riciriritse bisaba agera ku 30000uss ajya kungana na miliyoni 21 z'amafaranga y’u Rwanda ku mwaka naho mu ishuri ryiza ni ubwikube kabiri bw'aya.

2. Tokyo, JapanTokyo umujyi w'ibigwi mu ikoranabuhanga rigezweho. Tokyo ni umujyi wa mbere ku si y'abazima ufite ikoranabuhanga riri hejuru kurusha indi mijyi yose yo ku isi nkuko twabibonye mu nkuru yacu iheruka, kanda hano urebe imijyi ifite ikoranabuhanga riruta iry'iyindi ku Isi muri 2019Icupa ry’inzoga rihendutse rigura 400¥ ajya kungana n'amanyarwanda 3500rwf, icupa ry'amazi rigura agera ku 1200rwf ku giciro cyo hasi. Ibyo kurya isahane igura agera kuri 8,572 rwf muri resitora iciriritse, inzu yo kubamo ikodeshwa ku kwezi angana na miliyoni 1 n’ibihumbi ijana by'amanyarwanda(1.1 rwf miliyoni).

1.Hong Kong, Special Administration of Region (SAR)

Hong kong ni umujyi wo mu kirwa kigengwa n’Abashinwa. Ni umujyi uteye imbere mu ikoranabuhanga ndetse ni ho haherereye ikigo cya Honson robotics gikora robot ari nacyo cyakoze robo yamamaye yitwa Sophia iherutse kuza mu Rwanda.  Uyu mujyi wiganjemo inzobere nyinshi ndetse n'abantu benshi b'ingeri zitandukanye biri no mu bituma uyu mujyi uba uw'agaciro ku isi hose.Ifoto y'umujyi wa Hong Kong wose

Icupa ry’inzoga rihendutse rigura agera ku 6500rwf, tugeranije na hano mu Rwanda ni nko kunywa inzoga ku kiranguzo inzoga za Skol cyangwa icupa rya Primus rigura 500rwf. Litiro y'amata muri Hong Kong igura agera kuri 2,700rwf y'amanyarwanda. Ipataro nziza igura amafaranga y'amanya Hong Kong angana na 637.76 HK$ angana n'amanyarwanda agera kuri 75000rwf.

Apartment cyangwa icyumba cyo kubamo kirimo igitanda kimwe gikodeshwa ku kwezi akayabo ka 17,650.08 HK$ uyashyize mu manyarwanda ni miliyoni 2 n'ibihumbi 60.  Uramutse uri mu Rwanda ugashaka kujya gutembera uyu mujyi nibura mu gihe kingana n'icyumweru kimwe bizasaba akayabo. Ku bantu biyubashye muri babiri byabasaba guhambira akayabo k'amafaranga angana na miliyoni 30.

Ni mu gihe nabwo muzabaho mu buzima buciriritse kuko urugendo n'aho gucumbika bizabatwara agera kuri miliyoni 2 numara kuhagera andi agufashe dore ko ibintu bihenze ku bwinshi. Ibijyanye n'uburezi ishuri riciriritse muri uyu mujyi nibura ku mwana wiga mu mashuli abanza ku mwaka bisaba kwishyura agera kuri miliyoni 1.5 y'amafaranga y'u Rwanda. 

Birashoboka ko hagendeye ku marangamutima ya buri wese yahita atecyereza imijyi yo muri Amerika ikomeye dusanzwe tuzi ko ariyo ifite ubuzima buhenze gusa hano harebwa ibintu byinshi. Uko urutonde rwari rwifashe umwaka wasize nkuko tubikesha urubuga rwa bloomberg.com na marketwatch.com


Sources: Bloomberg.com, marketwatch.com, numbeo.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ivan4 years ago
    7 000¥ ku kwezi ubona apartment nziza nini y'ibitanda 2 cg 3 igikoni n'uruganiriro mu mujyi hagati. MBA Shanghai, Beijing na Shenzhen ni kimwe.





Inyarwanda BACKGROUND