RFL
Kigali

REG Volleyball Club yishimiye umwaka w’imikino ndetse bafata n’ingamba za 2019-2020-AMOFOTO

Yanditswe na: Mugabe Jean Paul
Taliki:3/08/2019 18:54
0


Kuri uyu wa Gatandantu tariki ya 3 Kanama 2019, ubuyozi bwa REG Volleyball Club bwajyanye iyi kipe kuri Muhazi, Marina Beach mu rwego rwo kwishimira umwaka w’imikino ndetse no gufata ingamba za shampiyona ya 2019-2019.



Ni igikorwa cyahuje ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakinnyi bose bishimira ibikombe bitatu begukanye mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, dore ko begukanye ibikombe bitabiriye hafi byose. Ikipe ya REG Volleyball Club umwaka w’imikino wa 2018-2019 yegukanye ibikombe birimo: Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, Rutsindura Memorie na Carre d’as.

Abakinnyi ba REG Volleyball Club bari gusangira n'abayobozi babo babashimira

Zawadi Geoffrey Perezida wa REG Volleyball Club yagize ati: "Twatangiye intego yacu ari ukubanza tugashinga ikipe, umwaka wa mbere ntitwatwara ibikombe, umwaka wakurikiyeho twabonye ikipe imaze kumenyerana, umwaka wa gatatu twawutangiranye intego ari ugutwara ibikombe kuko twari tumaze kushinga ikipe kandi imaze kumenyerana. Navuga ko intego twari twihaye twayigezeho kuko mu bikombe bine twitabiriye twatwayemo bitatu, igikombe tutegukanye ni icya GMT, ariko ntabwo wasangira n’abadakoramo intego yacu twayigezeho ni yo mpamvu turi hano”.

Zawadi Geoffrey Perezida wa Reg Volleyball Club

Yunzemo ati “Umwaka utaha w’imikino tugomba gukomeza tukegukana ibikombe ni yo mpamvu tuzongeramo abakinnyi bashya ndetse tukagira n'abo turekura”.

Zawadi wavuze ko umwaka utaha w'imikino biteguye kuba bakwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Umutoza mukuru wa REG Volleyball Club Mugisha Bavuga Benon yashimiye abakinnyi ariko ababwira ko umwaka utaha w'imikino bafite akazi kenshi ko buri wese azaza ashaka kuba yabatsinda.

Mugisha Bavuga Benon umutoza mukuru wa REG Volleyball Club

Yagize ati:” ...Ndashimira abakinnyi ndetse n’abayobozi, ariko ndagira ngo mbabwire ko umwaka utaha w’imikino uzaba ukomeye, mufite ikiruhuko cy’amazi abiri mwishime ariko mumenye ko buri wese azaba ashaka kudutsinda mushyiremo imbaraga tuzatware ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda

Abakinnyi bari kwishimisha aho bari basohokeye

REG Volleyball Club ni ikipe imaze imyaka itatu ishinzwe aho umwaka w’imikino yegukanye ibikombe bitatu bikinirwa mu gihugu ari byo: Shampiyona, Carre d’as na Rutsindura Memorie.

Andi mafoto:



AMAFOTO: Shema Innocent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND