RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Buyapani ryatangije amasomo y’umukino ku nshuro ya gatatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/08/2019 1:53
1


Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Buyapani (Japan Karate Association) risanzwe ryohereza impuguke muri uyu mukino zikaza mu Rwanda guhugura no kongerera ubumenyi abasanzwe bakina uyu mukino ndetse bakabacengezamo uburyo nyabwo bushobora gutuma umuntu yirwanaho akaba yanatabara igihugu.



Aganira n’abanyamakuru, Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri ya siporo n’umuco (MINISPOC) akaba n’umwe mu bakinnyi ba Karate bakomeye wari no mu myitozo ikakaye iri gutangwa n’Abayapani, yavuze ko imyitozo bagenerwa n’Abayapani atari ubwa mbere ibaye kuko ngo bwa mbere yabaye mu 2015 ubu ikaba ari inshuro ya gatatu.

Rurangayire yasobanuye ko ari umwanya baba babonye wo kwihugura ku bintu bimwe na bimwe biri mu mukino wa Karate ndetse ko bibafasha cyane mu gukomeza kugira imbaraga n’umubiri muzima.

“Turi mu myitozo isanzwe ya Karate, turi kwiga ni n’amahugurwa yo kuzamura urwego. Dufite umwarimu w’impuguke mu rwego rwo hejuru kuko ibyiciro byose bya Karate byose bibaho yarabirangije. Ari kutwigisha kuko si ubwa mbere kuko ni ku nshuro ya gatatu”. Rurangayire


Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri MINISPOC 


Imyitozo ikakaye

Abajijwe abakinnyi ba Karate baba bemerewe kwitabira iyi myitozo ikakaye, Rurangayire yavuze ko ari gahunda iba ifunguye kuri buri muntu havuyemo abana kuko nabo bagira icyiciro cyabo bwite bakiniramo.

“Birafunguye uretse abana kuko ubundi tugira gahunda y’amasomo rusange harimo inzego zose ariko noneho tukagira n’ibyo twita icyiciro cyo ku rwego rwo hejuru kijyamo abafite umukandara wa malon Kyu 1”. Rurangayire

Théogène Uwayo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (RKF) yavuze ko JKA bazabafasha kuzamura urwego remezo rwa Karate y’icyiciro cya Shotokan.

“Aya mahugurwa afite akamaro cyane mu guteza imbere karate mu Rwanda kuko JKA bita ku bintu byo kubanza kwigisha ibisanwa mbere kugira ngo umuntu akine Karate. Twizera ko JKA izadufasha kugira intangiriro nziza bityo bizatange umusaruro”. Uwayo


Uwayo Theogene aganira n'abanyamakuru

Kuri uyu wa Gatanu hatangiye iyi myitozo iza gukomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2019  aho bazatangira biga uko Karate yafasha umuntu kubaho bitari ugukina (09h00’-14h00’).


Nkuranyabahizi Noel umutoza w'ikipe y'igihugu ya Karate nawe ari mu mahugurwa 

Nyuma kuva (16h30-18h00’) hazaba hari icyiciro cy’abana bazaba biga  mbere y’uko hakorwa imyitozo rusange (18h15’-19h15’) mbere y’uko guhera (19h25-20h30’) hazaba imyitozo yisumbuye no gutanga imikandara kubaza bitwaye neza muri Kyu ya mbere. Ku Cyumweru nibwo hazaba igikorwa cyo gusoza iyi gahunda.

..Amafoto y'imyitozo..








Proffessor Nigga yakaniye imyitozo






...Icyiciro cy'abana....








Gahunda zirakomeza kuri uyu wa Gatandatu

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi fred4 years ago
    Uyumukino nimwi za turawushyi gikiye rwose





Inyarwanda BACKGROUND