RFL
Kigali

Intwaro kirimbuzi intandaro y’iherezo ry’Isi! Menya ibihugu 10 bitunze intwaro kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi ku isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/08/2019 21:30
1


Buri gihugu gihora gishaka icyubahiro binyuze mu bikorwa remezo ariko ibyo byose iyo birangiye hazaho no kwigwizaho ibitwaro bikanganye akenshi ari nabyo biba isoko y'amakimbirane hagati y'ibihugu by'ibihanganjye urugero Koreya ya ruguru na Amerika. Menya ibihugu 10 bya mbere ku isi bifite intwaro kirimbuzi kurusha ibindi.



Uko ikoranabuhanga rizamuka ni nako ibikoresho bikoreshwa mu kwirwanaho bigenda byiyongera ndetse n'ubukana cyangwa imbaraga biba bifite bwiyongera umunsi ku wundi. Nta gushidikanya cyangwa gucyekeranya kuri ibi igihari ni uko hari ibihugu byarwana kuri uyu mubumbe dutuye iherezo ryawo rikaba iryo. Abahanga batandukanye ni kenshi bahora bavuga ko isi ari twe ubwacu tuzayiha iherezo hashingiwe ku ntwaro abayituye bahora bakora kandi zifite ubukana bukabije. 

Ni kenshi abantu bahora bibaza ku ntambara ihora hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru, nta zindi mpuhwe Amerika iba ifite mu kubuza iki guhugu gukora intwaro za kirimbuzi ahubwo ni uko yo iba izi ingaruka zabyo kandi ikaba iba inashaka kwirinda ihangana hagati yayo n'ibindi bihugu kugira ngo igume ku isonga dore ko iri no ku mwanya wa kabiri nyuma y'u Burusiya mu kugira ibiturika byinshi. 

Intwaro za kirimbuzi zigira ingaruka nyinshi, ubu ibisazu byatewe mu Buyapani mu ntambara ya kabiri y'isi i Roshima na Nagasaki na n'ubu biracyagira ingaruka mbi ku baturage bo mu Buyapani nyuma y'imyaka isaga 74 ishize bihatewe.   

 10. Iran

Iran yinjiye kuri uru rutonde vuba kuko mu mwaka nk'ine ishize rwari rugizwe n'ibihugu bicye. Irani ifite intwaro za kirimbuzi (Nuclear weapons) zitari nyinshi dore ko ije kuri uru rutonde vuba, binatuma nta mubare w'izo iki guhugu gitunze wari wamenyekana gusa ziri hasi y'intwaro 10.  

9. North Korea

Koreya ya ruguru ni igihugu kiri mu bitinyitse muri iyi minsi biturutse ku muyobozi mukuru wayo kubera ukuntu ari umugabo utajya uvugirwamo kandi ukora ibikorwa bitangaje bikanongeraho ko ari no mu ba Peresida bakiri bato bato bari ku Isi. Koreya ya ruguru yamenyekanye ubwo yateranaga amagambo atagira ingano na Amerika yashakaga kubuza iki gihugu gukora intwaro za kirimbuzi. 

Iki gihugu gifite intwaro kirimbuzi sizaga 10. Igisazu kirimbuzi bagerageje bwa mbere hari muri 2006, icya kabiri bakigerageje muri 2009 naho icya gatu ni muri 2013. Ibindi byo bagiye babikora umunsi ku wundi. Nyuma yaho amakuru ahari ni uko iki gihugu gifite umugambi wo gukora ibiturika bitagira ingano kugeza bageze ku byo Amerika n' u Burusiya bifite nk'uko Kim Jong-un uyoboye Koreya ya ruguru abitangaza.

8. Israel

Israel ni igihugu kizwiho kugira igisirikare gikomeye ku isi, umuturage wese wo muri Israel agomba nibura buri wese gukora ikosi rya Gisirikare nibura amezi agera kuri 36 ku bagabo na 24 ku bagore. Iki gihugu ni cyo kiri ku mwanya wa 8 n'ibitwaro bigera kuri 80. Iki gihugu gihora mu gace gahoramo intambara ari nabyo bituma batoza buri muturage kwirwanaho igihe bikomeye.

7. India

Iki gihugu ni icya kabiri ku isi gifite abaturage benshi. Kizwiho kuba ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere cyane cyane rishingiye mu burezi buri gutera imbere cyane nubwo kigifite abaturage babayeho mu buzima buciriritse. Iki gihugu gifite ibitwaro kirimbuzi bisaga 100, byinshi muri byo kikaba cyarabiguze n'Abarusiya. U Buhinde bwagiye bugerageza ibitwaro byinshi bikanga gukora  ari nayo mpamvu gifite intwaro cyeya ugereranije n'izo cyagerageje.

6. Pakistan

Pakistan ni igihugu kiri ku mwanya wa 6 n'ibitwaro bigera ku 120, ikaba yarigaragarije Isi ahagana mu 1998 ubwo yageragezaga igisasu cyayo cya mbere.

5. United Kingdom

UK iri ku mwanya wa 5 n'ibiturika bigera  kuri 225, ikaba ifite umurwa wa London umwe mu mijyi yo ku isi ikorerwamo ubucuruzi buhambaye ndetse binavugwa ko uyu mujyi ari nawo utiza umurindi ubu bwami biturutse mu gukundwa n'abashoramali benshi bo hirya no hino ku isi. Iki gihugu cyagabanije umuvuduko mu gukora ibiturika dore ko bakoze 'Missile' ya mbere ahagana mu 1956.

4. China

U Bushinwa ni igihugu gifite abaturage benshi ku isi, magingo aya kikaba gifite ikoranabuhanya rigezweho binyuze mu bigo bikomeye aho twavuga nka Alibaba, Tecent na HUAWAI iheruka kwigaragaza ubwo yashyiraga ku mugaragaro murandasi igezweho ya 5G. Iyi murandasi y'icyiciro cya 5 ikaba ari nayo ntandaro y'umwuka mubi uri hagati ya Amerika n' u Bushinwa. Inzobere mu bijyanye n'ubukungu n'ikoranabuhanga bavuga ko ahagana muri 2030 iki gihugu kizaba ari cyo cya mbere mu ngeri zose haba mu bukungu ndetse no mu gitinyiro dore ko umuvuduko gifite ari ntagereranwa. U Bushinwa bufite ibitwaro bya kirimbuzi bigera kuri 250.

3. France

U Bufaransa ni igihugu kiri ku mugabane w'uburayi kikaba gifite ibitwaro bigera kuri 300, gusa igisasu baheruka kugerajyeza bagiteye muri 1996. U Bufaransa bwaje kujya mu muryango urwanya intwaro kirimbuzi [Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty (CTBT)] ari nabyo byatumye ibitwaro byabo bihagarara kwiyongera. Iki gihugu kikaba cyarigeze kuba igihangange mu gihe cy'ikoronizwa rya Afrika dore ko cyakoroneje ibihugu byinshi cyane.

2. United States

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu gitinyitse dore ko unavuze ko gisa nk'ikiyoboye Isi ntabwo waba uciye inka amabere, kuko iki gihugu icyimezo cyafashe nta gihugu kijya kikivuguruza nk'uko byagiye bigaragara muri imwe mu myanzuro cyagiye gifata mu bihugu byo ku isi cyane cyane muri Afrika. Izi mbaraga izitizwa n'inkunga itanga ndetse n'ubushobozi bw'igisirikare cyayo kuko amafaranga menshi ya Amerika akoreshwa n'igisirikare cyayo. 

Iki gihugu gifite ibitwaro bya kirimbuzi biri hagati ya 7200-7700. Muri iyi minsi yanone Leta Zunze Ubumwe za Amerika imeze nk'ihanganye n’isi yose by'umwihariko China, Russia na Pakistan kuko byatangiye ubwo u Burusiya bwayerekaga ko buyirusha imbaraga binyuze mu matora y’umukuru w'igihugu ya 2016 ubwo u Burusiya bwashyizwe mu majwi bushinzwa kwinjirira iki gihugu ngo bigatiza umurindi Donald Trump uyoboye iki gihugu gutsinda amatora. 

1.       Russia

U Burusiya ni igihugu cya mbere ku isi ya Rurema mu kugira intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi bihugu byose kuko gifite izigera kuri 8500. Iki gihugu ntabwo gikunze kwigaragaza cyane kuko akenshi gifite inganda nyinshi ariko ni gacye uzabona ibikoresho byagiturutsemo bishatse kuvuga ko ibikoresho gikora hafi ya byose bikoreshwa n'abaturage bacyo gusa. Ntikijya kivanga mu ntambara zo gushaka amasoko mu bihugu bicyennye. Ni igihugu kiyobowe na Vladimir Putin akaba umugabo utinyitse ku isi ndetse magingo aya ni we muntu ufite icyubahiro cyinshi kurusha abandi ku isi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manishimwejapiyeri4 years ago
    Biteyubwobape





Inyarwanda BACKGROUND