RFL
Kigali

MWIGIREHO: Shyirambere yageze i Kigali afite ishashi nsa, yabaye umukozi wo mu rugo,..none ubu afite “Coffee Shop” ikomeye muri Kigali –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/08/2019 17:36
1


Muri iyi minsi benshi mu rubyiruko bakunze guhamya ko babuze akazi, yewe hari n'abajya kure ugasanga bahamya ko batakwikorera kuko nta gishoro bafite. Iyo urebye bamwe mu biteje imbere usanga gukura amaboko mu mufuka ugakora biri mu byatuma witeza imbere. Aha turaganira ku rugendo rw’ingutu rw’umusore Shyirambere umaze kwiteza imbere.



Uyu musore w’imyaka 32 yinjiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2005 avuye i Nyanza aho yari aje gushakisha ubuzima. Ubwo yazaga mu mujyi wa Kigali yari amaze gusubika amasomo ye yasubikiye mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Yaje i Kigali nta kazi afite ndetse nta n'umuntu yari azi. Yagiye ahura n’ubuzima bugoye cyane ko nk'uko abyihamiriza yakoze akazi kose benshi bahamya ko gasuzuguritse ariko icy'ingenzi muri uru rugendo rwe yaje kuvamo umugabo ndetse magingo afite iduka ry’ikawa “Coffee Shop”.

D'AMOURUyu musore wihanganiye ubuzima bubi yaje guhura n'ubwiza, kuri ubu ahamya ko kwihangana biruta byose kandi ko kugira intego mu buzima bifasha umuntu kwikura ahabi agana aheza

Nyuma yuko ubuzima bumugoye akanyura mu rugendo ruvunanye nkuko arubara mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko yabaye umukozi wo mu rugo, aba umukarasi wahamagaraga abantu muri gare ndetse akora mu maresitora yoza amasahane. Nyuma uko yagendaga yiga ibintu binyuranye yanagize amahirwe amenya gutunganya ikawa yatumye aba uwo ariwe uyu munsi cyane ko ari umuhanga umaze imyaka myinshi ayikora, ndetse akaba yarashinze n’iduka ryayo “Coffee Shop” ye bwite yise“City Blends Speciality Coffee” iri i Nyamirambo neza kuri Cosmos hafi n'icyapa imodoka zerekeza i Nyamirambo zihagararaho. 

Iyi “Coffee Shop “ uyu musore yayikoze avuye gukorera i Dubai aho yagiye agiye gukorera amafaranga atari mabi ahantu yamazeyo imyaka ibiri. Mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze gukusanya arenga miliyoni 15 yashingiyeho akora “City Blends Speciality Coffee”.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SHYIRAMBERE JEAN D’AMOUR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYINDENGERA MALACHIE4 years ago
    nukurinkwigiyeho byinshi





Inyarwanda BACKGROUND