Muri iyi minsi benshi mu rubyiruko bakunze guhamya ko babuze akazi, yewe hari n'abajya kure ugasanga bahamya ko batakwikorera kuko nta gishoro bafite. Iyo urebye bamwe mu biteje imbere usanga gukura amaboko mu mufuka ugakora biri mu byatuma witeza imbere. Aha turaganira ku rugendo rw’ingutu rw’umusore Shyirambere umaze kwiteza imbere.
Uyu musore w’imyaka 32
yinjiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2005 avuye i Nyanza aho yari aje
gushakisha ubuzima. Ubwo yazaga mu mujyi wa Kigali yari amaze gusubika amasomo
ye yasubikiye mu wa Kane w’amashuri yisumbuye. Yaje i Kigali nta kazi
afite ndetse nta n'umuntu yari azi. Yagiye ahura n’ubuzima bugoye cyane ko nk'uko
abyihamiriza yakoze akazi kose benshi bahamya ko gasuzuguritse ariko icy'ingenzi
muri uru rugendo rwe yaje kuvamo umugabo ndetse magingo afite iduka ry’ikawa
“Coffee Shop”.
Uyu musore wihanganiye ubuzima bubi yaje guhura n'ubwiza, kuri ubu ahamya ko kwihangana biruta byose kandi ko kugira intego mu buzima bifasha umuntu kwikura ahabi agana aheza
Nyuma yuko ubuzima bumugoye akanyura mu
rugendo ruvunanye nkuko arubara mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko yabaye
umukozi wo mu rugo, aba umukarasi wahamagaraga abantu muri gare ndetse akora mu
maresitora yoza amasahane. Nyuma uko yagendaga yiga ibintu binyuranye yanagize
amahirwe amenya gutunganya ikawa yatumye aba uwo ariwe uyu munsi cyane ko
ari umuhanga umaze imyaka myinshi ayikora, ndetse akaba yarashinze n’iduka
ryayo “Coffee Shop” ye bwite yise“City Blends Speciality Coffee” iri i Nyamirambo neza kuri Cosmos hafi n'icyapa imodoka zerekeza i Nyamirambo zihagararaho.
Iyi “Coffee Shop “ uyu
musore yayikoze avuye gukorera i Dubai aho yagiye agiye gukorera amafaranga
atari mabi ahantu yamazeyo imyaka ibiri. Mu gihe cy’imyaka ibiri yari amaze gukusanya arenga miliyoni 15 yashingiyeho akora “City Blends
Speciality Coffee”.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA SHYIRAMBERE JEAN D’AMOUR
TANGA IGITECYEREZO