RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: U Rwanda rwahawe isomo na Mali yageze muri 1/2 aho izahurira na Mozambique yakuyemo Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2019 21:46
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yahawe isomo rikomeye itsindwa na Mali amanota 112-32 mu mukino wa 1/4 cy'irangiza wakinwaga ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019 muri sitade nto ya Remera ahakomeje kubera iri rushanwa.



Ni imikino y'irushanwa Nyafurika ry'ibihugu ku bangavu batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball, irushanwa riri kubera mu Rwanda kuva tariki 28 Nyakanga 2019 ubwo habaga umukino wa mbere. Umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 3 Kanama 2019. Igikombe giheruka cyatwawe na Mali.

Ikipe y'igihugu ya Mali yageze muri 1/2 itsinze u Rwanda amanota 112-32 

Mali, ikipe ikomeye muri iri rushanwa yatsinze u Rwanda amanota 112-32 (34-7, 17-15, 29-8 na 32-2). U Rwanda rwasigaranye amahirwe yo kuzakina umukino wo guhatanira umwanya wa 5-7 aho ruzahura na Tanzania (14h45') yatsinzwe na Misiri muri 1/4.


Ikipe y'u Rwanda imaze gutsindwa imikino ine yose bakinnye muri iri rushanwa 

Muri uyu mukino wa kane u Rwanda rwakinaga, Mariam Coulibary (6) wa Mali yatsinze amanota 23 mu mukino akurikirwa na Djelika Tounkara (14) watsinze amanota 17. Umunyarwandakazi watsinze amanota menshi yabaye Lamla Umunezero watsinze amanota 11.


Muramira Gregoire perezida w'Isonga Football Academy yarebye uyu mukino

Mu mikino ya 1/2 cy'irangiza, Angola irahura na Misiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00') mu gihe Mali izahura na Mozambique saa moya n'iminota 15 (19h15').

Umukino uzafungura umunsi wa gatanu w'irushanwa uzahuza u Rwanda na Tanzania saa munani n'minota 45' (14h45').



Ange Nelly Irakoze (15) azamukana umupira 


Nyiramugisha Hope yakinnye iminota 13'07'' atsinda inota rimwe mu mukino 


Mali ifite abakinnyi bafite imbaraga mu buryo bushoboka imbere y'u Rwanda 


Kawuberi umufana w'ikipe y'igihugu 


Khaba Dembele (15) wa Mali imbere ya Tumukunde Oliviette (5) w'u Rwanda 


Uva ibumoso: Hamane Niang umunya-Mali uzemezwa nka perezida wa FIBA ku rwego rw'isi mu nama izabera mu Bushinwa ahazabera igikombe cy'isi, hagati ni Anibal Manave perezida mushya wa FIBA Afrique ukomoka muri Mozambique mu gihe iburyo hari HeshamEl Hariri umunya-Misiri akaba perezida wa FIBA Zone V


Tumukunde Oliviette (5) azamukana umupira



U Rwanda rwahuye n'akazi katoroshye muri uyu mukino 


Umunezero Lamla (7) umwe mu bakinnyi b'u Rwanda bihagazeho muri iyi mikino bitewe n'ishyaka agira 

Undi mukino wa 1/4 wakinwe ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 1 Kanama 2019 wahuje Mozambique yabaye iya kabiri mu itsinda rya mbere (A) na Uganda yabaye iya gatatu (3) mu itsinda rya kabiri (B).

Wari umukino ukomeye kuko iminota 40' y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 60-60 mbere y'uko bongeraho iminota itanu y'inyongera.

Uganda niyo yatsinze agace ka mbere n'amanota 12-8, itsinda aka kabiri n'amanota 16-8 mbere y'uko Mozambique itsinda aka gatatu n'amanota 25-12. Uganda yatsinze agace ka kane n'amanota 20-19.

Uganda yaje kunanirwa kugenzura iminota itanu (5') itsindwamo amanota 13 mu gihe bo babashije gutsinda amanota icyenda (9) bityo Mozambique igera muri 1/2 itsinze Uganda amanota 73-69.

Muri uyu mukino n'ubwo Uganda yatsinzwe, Maria Najjuma (13) uyikinira yahize abandi atsinda amanota 33 akurikirwa na Paula Mabjaia (Mozambique) watsinze amanota 27.

Dore uko umunsi wa gatanu uteye:

14h45': Rwanda vs Tanzania

17h00': Angola vs Egypt

19h15':Mali vs Mozambique 


Vanessa Chivale (6) wa Mozambique yatsinze amanota 13 mu mukino


Eunice Sergio umukinnyi wa Mozambique ahana ikosa 



Umukino wa Uganda (Umweru) na Mozambique (Umutuku) wari uryoheye ijisho kuko amakipe yose yabonye umwanya wo gukina 


Eunice Sergio (8) azamukana umupira 



Leonor do Alvar (10) ubwo yari asunitwe ari hafi y'inkangara 

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND