RFL
Kigali

Bugesera FC iracakirana na Gasogi United kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2019 12:57
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama 2019 ikipe ya Bugesera FC izakira ikipe ya Gasogi United mu mukino wa gicuti uzabera kuri sitade ya Bugesera iri i Nyamata saa munani n’igice (14h30’).



Ni umukino ikipe ya Bugesera FC izaba ifite kuri gahunda yo kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino 2019-2020.

Bugesera FC yasoje umwaka w’imikino 2018-2019 iri ku mwanya wa 12 muri shampiyona n’amanota 35 mu mikino 30.


Gasogi United yatwaye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri 2018-2019

Gasogi United izakina uyu mukino itangira gusogongera ku myiteguro y’icyiciro cya mbere nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 itsinze Heroes FC ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri.


Bugesera FC izakira Gasogi United kuri iki Cyumweru

Bugesera FC itozwa na Bisengimana Justin iri mu makipe adafite ikibazo cy’ikibuga kuko kuri ubu sitade y’akarere yuzuye ndetse ikaba ikinirwamo. Gusa iyi sitade bazayisangira na Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya mbere ikaba ifite icyicaro mu karere ka Bugesera. Kwinjira kuri uyu mukino ni ubuntu mu myanya yose.



Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND