RFL
Kigali

AY yavuze ku isenyuka ry’urugo rwe n’umunyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2019 16:09
1


Ambwene Allen Yessayah wamamaye mu muziki nka AY yahakanye yivuye inyuma ko atigeze atandukana n’umunyarwandakazi Umunyana Rehema [Remy] bamaranye umwaka umwe n’amezi barushinze.



Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru B-Dozen wa Clouds Fm, AY yaturishije imitima y’abafana be ababwira ko atekanye mu rugo rwe kandi ko nta gihe yigeze agira ibyishimo kurusha ubu ari kumwe n’umufasha we.

Yavuze ko atigeze yita kubyavuzwe ko yatandukanye n’umugore we uherutse kumubyarira imfura. Ati “Urabizi rimwe na rimwe hari inkuru zivugwa ntumenye aho zavuye. Nize neza uko mpangana n’ibihuha. Ni ibuhuha nyine.”

AY yavuze ko iyo aza kugira icyo avuga bikimara gutangazwa ko yatandukanye n’umugore we, inkuru yari kugera kure.

Ati “Ibyavuzwe ntabwo byamaze igihe kinini kubera ko tutabihaye agaciro. Nta muntu wigeze agira icyo kuvuga niyo mpamvu bitageze kure. Iyo nza kuba ndi undi muntu mbanaratumije ikiganiro n’itangazamakuru nkasobanura uruhande rwanjye ariko sinabikoze. None inkuru yaraje iragenda ubu dukomeje kwishimira urugo rwacu.”

AY yahamije ko atigeze atandukana n'umugore we nk'uko byavuzwe

Ikinyamakuru Tuko cyanditse ko hashize ukwezi kumwe bivuzwe mu itangazamakuru ko AY yatandukanye n’umugore we w’umunyarwandakazi. We n’umufasha we bamaze iminsi bimukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 

Ngo amakuru yavugaga y’uko AY yavuye muri Amerika asubira gutura muri Tanzania asiga umugore we n’umwana muri Amerika, ku mpamvu zitazwi neza.

AY ari mu bahanzi bubashywe muri Tanzania. Yakundanye na Remy imyaka igera kuri 8, barushinga muri 2017 mu birori byabereye mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku mucanga w’inyanja y’Ubuhinde mu mujyi wa Dar es Salaam. A.Y [Ambwene Yessaya] yateye ivi asaba Remy kumubera umugore kuya 13 Nyakanga 2017. Bwa mbere bahura hari muri 2008.

AY n'umufasha we bamaze iminsi bimukiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 1_ntagisa nko kwirinda ibihuha baba bashaka gusenyera Umuntu byabananira bakazana ibihuha4 years ago
    Karongi_murundi





Inyarwanda BACKGROUND