RFL
Kigali

MINISANTE yageneye ubufasha umwana utabona ufite impano yo gushushanya uherutse guca kuri Televiziyo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2019 14:44
1


Mu minsi ishize kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro “The Versus” gikorwa na Nzeyimana Lucky yari yatumiyemo umwana ufite impano yo gushushanya nyamara atabona. Muri iki kiganiro uyu mwana yagaragaje ko uburwayi bwe bushobora gukira aramutse avujwe neza. Nyuma yo kubona iyi nkuru MINISANTE yiyemeje kuvuza uyu mwana.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri muri Minisiteri y’Ubuzima Dr Diane Gashumba yagize ati” Telefone mwatanze ihora ifunze! Twamufatiye gahunda kwa muganga w’amaso ari nawe wenyine wamubwira iby’indwara ye akanamufasha uko bikwiye, icyafasha ni uko yajya kureba uwo muganga: tel 0788307810. Murakoze.”

Nyuma y’aya magambo yavuzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Lucky Nzeyimana umunyamakuru wakoresheje ikiganiro uyu mwana yatangarije Inyarwanda.com ko yishimiye iki cyemezo cya Minisitiri w'ubuzima ndetse anahamya ko agiye gushaka uko yabona uyu mwana bityo ikibazo cye kigakurikiranwa akaba yavuzwa cyane ko bamufatiye gahunda kwa muganga.

Lucky

Abinyujije kuri Twitter Minisitiri w'Ubuzima Dr Gashumba Diane yemeye ubufasha bw'uyu musore

Uyu mwana ubusanzwe avuga ko yarwaye Malariya ajya muri koma, ava muri koma atabona. Muri iki kiganiro yasabaga ko yafashwa akavuzwa kuko yizeye ko avujwe neza yakira akongera akabona neza bityo usibye kwagura impano ye akabasha no kwiteza imbere ateza imbere n’igihugu cye cyamubyaye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yves4 years ago
    mwiriwe neza! mbanje gushimira byimazeyo Lucky nk' umwe mu Banyamakuru bakora umwuga wabo kinyamwuga ntayindi nyungu akurikiyemo. binyuze mu kiganiro akora “The Versus”. iyaba n' abandi bakurikirwa n' imbaga nyamwinshi bakoraga nkawe byaba ari byiza Imana ijye imwagura muri byose.





Inyarwanda BACKGROUND