RFL
Kigali

Umuti w’umubyibuho ukabije! Menya Applications 8 za telefone zagufasha gukora siporo ugatana n'ikibazo cy'ibiro bikabije

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:30/07/2019 20:22
2


Umubyibuho ukabije ni isooko y'indwara nyinshi. Inzobere mu ikoranabuhanga zihora zikora ibishoboka byose ngo ubuzima bw'abatuye isi bumere neza. Hari Applications zabugenwe zagufasha guhangana n'iki kibazo ari nazo tugiye kukugezaho muri iyi nkuru.



Mu buzima benshi bagira ibibazo biterwa no kudakora imyitozo ngorora mubiri twavuga indwara y'umubyibuho ukabije (obesity) yugarije benshi muri iyi minsi ahanini higanjemo abana bato bishobora no kubakururira izindi ndwara nk'umutima cyangwa umwijima n'izindi zitandukanye. 

Benshi biza gacye gacye bagashiduka byarenze igaruriro. Bamwe si no kudakunda imyitozo ngororamubiri barabishaka gusa bakabura akanyabugabo cyangwa bakiganyira ngo nta mbaraga hakaba n'abajya muri GYM kugira ngo baterwe imbaraga n'abandi basanzeyo. Uko ikoranabuhanga ritera imbere nin ako ibibazo byinshi bigenda bisubizwa. Kuri ubu hari Application watunga muri telefone zikajya zigufasha utarinze kuva mu rugo iwawe.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe application 8 zagufasha guhashya ikibazo cy'ibiro bikabije. Izi tugiye kuvugaho hafi ya zose zikoreshwa na benshi harimo izo ushobora gushyiramo ibirometero ushaka kwiruka ndetse hakabamo n’izifite imyitozo ushobora kugenderaho kugeza ugeze ku ngano y'ibiro ushaka kugira bitagusabye kujya kwishyura GYM. Harimo applications wabonera Ubuntu ndetse harimo n'izo usabwa kugura bitewe n'ubwoko bwa telefone yawe.  

1.       Map My Fitness

Image result for images of Map My Fitness

IIyi application icyo ikora uyijyamo ugashyiramo umuhanda ugiye gukoresha yo icyo igufasha ikwereka indeshyo y'ahantu wirutse ikaba yakwereka n'igihe wakoresheje uhagenda.

2.       Yoga Studio: Mind & Body

Image result for images of Yoga Studio: Mind & BodyApplication ya Yoga Studio: Mind & Body yo igufasha imyitozo ngorora mubiri ibinyujije ku ma video aba ari muri iyi application. Haba harimo n'umuziki ushobora kugutera imbaraga mu gihe uri gukora imyitozo ngororamubiri. Akarusho ka yo ni uko ushobora gushyiramo igihe ushaka kuzajya ukorera siporo noneho yo ikazajya ikwibutsa ibinyujije mu kukoherereza ubutumwa. Yoga Studio ishobora kugufasha gukora siporo igihe kirekire kuko inafite imyitozo ishobora kumara igihe kiva ku minota 5 kugeza ku minota 60.

3.       One You Couch to 5K

Image result for images of One You Couch to 5K

IIyi application ifasha abantu mu myitozo ngorora mubiri binyuze mu kubafasha nibura kwiruka ibirometero 5 mu cyumweru, nibura ukajya ukora siporo inshuro eshatu mu cyumweru.

4.       StrongLifts 5x5

Image result for images of StrongLifts 5x5

Application ya StrongLifts 5x inyito yayo yaturutse kuri iyi nteruro (Five sets of five reps), ikaba yibanda ku gutoza umuntu nibura gukora siporo inshuro eshatu akoresha iminota 45 kuri buri nshuro. Igufasha mu gukora siporo zo kwiruka ndetse n'izindi zisanzwe ndeste inafasha gukurikira igihe wamaze ukora. Ikiza cyayo ni uko buri nshuro ugiye gukora haba hari umwitozo uteganyijwe uri bukore n'uburyo uri buwukoremo.  

5.       StravaImage result for images of StravaStrava ni imwe muri application zikunzwe gukoresha na benshi kuko ikwereka ingano y'ahantu wirutse igihe wakoresheshe uhagenda. Akenshi ikunzwe gukoreshwa n'abantu bakora siporo y'amagare ndetse n'abantu bakora siporo yo koga mu mazi, ikaba yaramamaye binyuze mu gukoreshwa n'abantu bakora umwitozo wo kwiruka kuko irafasha kandi biroroshye kuyikoresha.

6.       FreeleticsImage result for images of FreeleticsFreeletics ni application nziza ifite videwo ziri kumwe n'amajwi muri macye yo iba imeze nk'aho uri kumwe n'umutoza wo muri GYM kuko iba ikwereka umwitozo ugomba gukora n'uko wawukora. Ikindi ni uko ifite ubudahangarwa bwo gukoreshwa n'ubonetse wese kandi mu gihe ashakiye.

7.        Garmin Connect

Image result for images of Garmin Connect

Iyi nayo ni application ikoreshwa mu myitozo ngororamubiri ikaba ifite agashya kuko harimo uburyo ushobora gukoresha urushanwa n'abandi kandi mutari kumwe kuko biba bijya kumera nk'aho muri kumwe binyuze muri system yayo,  iba inerekana igiye wamaze urimo gukora.

8.       Nike Training ClubImage result for images of Nike Training ClubNike training club ni application ikunzwe cyane biturutse kuri iri zina ifite rifitanye isano n'uruganda rw'inkweto rwa Nike. Iyi application irimo byose kuko harimo n'inama zagufasha mu bijyanye n'imirire ndetse n'uburyo ukoramo imyitozo bikakugirira akamaro mu guhashya iki cyorezo cy'ibiro bikabije.

Imyitozo ngorora mubiri ni ikintu cy'inyenzi mu buzima bwa muntu kuko akenshi abahanga mu bijyanye n'ubuzima bwa muntu bemeza ko usibye gufasha abantu kugabanya ibiro inabafasha gutekereza neza ndetse ikanabafasha kugabanya umunaniro ukabije (Stress).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mushimiyimana Immaculee4 years ago
    Kugirango winjire murizi applicalion wanyurahe ngo winjiremo murakoze
  • danny danny jean thierry4 years ago
    kugirango ugabanye ibice byumubir byohasi nkikibuno ni pfundiko wabikora ute ?murakoze i





Inyarwanda BACKGROUND