RFL
Kigali

FIBA U16 Africa: Mali ibitse igikombe yatangiye itanga isomo kuri Uganda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/07/2019 17:32
0


Ikipe y’igihugu ya Mali yatangiye imikino Nyafurika y’abangavu batarengeje imyaka 16 iri kubera mu Rwanda itsinda Uganda amanota 108-32 mu mukino wasorezaga iyo mu itsinda rya kabiri (B).



Mali ifite igikombe giheruka, yatangiye umukino igaragaza ko ifite umukino mu maboko kuko agace ka mbere batsinze amanota 31-7. Agace ka kabiri batsinze amanota 23-4 mbere yo kujya mu gace ka gatatu bagatsinda amanota 43-8 bityo mu gace ka nyuma bagatsinda amanota 13-12.


Mali bishimira intsinzi y'umunsi wa mbere 

Mali ni ikipe ubona yuzuye kuko abakinnyi bayo bose basa naho bari ku rwego rujya kuba rumwe kuko umutoza yari afite uburyo akuramo ikipe imwe agashyitamo indi nshya igakomza igakina neza bisanzwe.


Misiri bateye mpaga South Africa 

Mariam Coulibary (Mali) yatsinze amanota 26 aza akurikiwe na Djelika Tounkara bakinana watsinze amanota 15. Maimouna Haidara yatsinz amanota 13.

Mariam Coulibary (6) yatsinze amanota 26 mu mukino 


Ikipe ya Uganda 


Ikipe ya Mali


Ku ruhande rwa Uganda, Mary Moses Amaniyo yatsinze amanota arindwi (7), Penitah Nabakooza na Esther Namiro Kwagala buri umwe atsinda amanotabatanu.

Muri iri tsinda rya kabiri (B), Misiri yateye mpaga South Africa itarabashije kugera mu Rwanda.

U Rwanda rurabizi ko Tanzania atari ubwa mbere bagiye guhura kuko mu mikino y’akarere ka Gatanu yabereye mu Rwanda bahuye inshuro ebyiri (2).


Sira Thienou (5) wa Mali ashaka inzira 


Uganda yahuye n'akazi gakomeye muri uyu mukino kuko na Esther Namiro (10) usanzwe abafasha yari yabuze uburyo

Dore uko imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

-Egypt (Win via Forfait) South Africa (B)

-Mali 108-32 Uganda (B)

18h00’: Rwanda vs Tanzania (A)

20h15: Angola vs Mozambique(A)


Dembele Khaba wa Mali ahana ikosa   

..Andi mafoto yaranze umukino....




Esther Namiro wa Uganda afashe umupira ashaka inzira 

Sibomana Placide Madison (Ufite telefoni) wa UTB VC yarebye uyu mukino 


Abanyamakuru batanga amakuru 


Abasifuzi b'umukino




Abakinnyi ba RRA WVC barebye uyu mukino 



Mali yatsinze Uganda amanota 108-32

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND