RFL
Kigali

Playoffs 2019: Patriots BBC yasanze REG ku mukino wa nyuma ibanje gutsinda APR BBC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2019 10:32
0


Patriots BBC ikipe y’ubukombe mu Rwanda bitewe n’umubare w’ibikombe ibitse mu kabati, yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs) ibanje kwigobotora APR BBC iyitsinda amanota 80-60.



Wari umukino wa gatanu kuko imikino ine iheruka kubahuza buri kipe yari yatsinzemo imikino ibiri (2:2) bityo biba ngombwa ko bakina umukino wa gatanu kugira ngo havemo ikipe imwe yuzuza imikino itatu y’intsinzi.


Abakinnyi ba APR BBC bibaza ibiri kuba nyuma yo kurushwa mu gace ka kabiri 

Wari umukino ikipe ya APR BBC yatangiranye umusaruro utari mubi kuko agace ka mbere Patriots BBC bayitsinze amanota 14-13.

Gusa byaje guhindura isura mu gace ka kabiri kuko Patriots BBC yatsinze amanota 28 mu gihe APR BBC bari bafite amanota ane (4) bityo igice cya mbere cy’umukino kirangira Patriots BBC iri imbere n’amanota 41 kuri 18 ya APR BBC.


Kasongo Aubin Junior umukinnyi wa Patriots BBC ukoresha imbaraga mu kibuga 

Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yakomeje kongera amanota isoza aka gace ifite amanota 19 kuri 17 ya APR BBC mbere y’uko batsindwa agace ka nyuma kuko ikipe ya APR BBC yatsinze amanota 25 mu gihe Patriots BBC yati ifite amanota 20.


Mbanze Bryan wa APR BBC yakinnye igice gisoza umukino 

Umukino warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 80-60 (13-14, 28-4, 19-17 na 20-25) nk’igiteranyo cy’uduce tune tw’umukino.

Muri uyu mukino, n’ubwo APR BBC yatsinzwe yarangije ariyo ifite umukinnyi wahize abandi mu gutsinda amanota menshi kuko Niyonkuru Pascal bita Kaceka yatsinze amanota 23.

Niyonkuru Pascal wahoze muri Espoir BBC yaje akurikiwe na Ndizeye Niyonsaba Dieudonne wa Patriots BBC watsinze amanota 15 mu mukino.


Niyonkuru Pascal Kaceka yatsinze amanota 23 mu mukino 

Mugabe Arstide (Patriots BBC, C) yatsinze amanota 14 cyo kimwe na Niyonsaba Bienvenue (APR BBC nawe utayarengeje.

Hagumintwari Steve (Patriots BBC) yatahanye amanota 11 ari imbere ya Emmanuel Iyakaremye (APR BBC) watsinze amanota umunani (8).



Hagumintwari Steve (23) yatsinze amanota 11

Ndizeye Niyonsaba Dieudonne (Patriots BBc) yarushije abandi gukiza inkangara (Rebouds) kuko yabikoze inshuro 15 mu gihe Makiadi Ongea Michael bakinana yamuguye mu ntege n’inshuro icumi (10). Niyonsaba Bienvenue (APR BBC) yabaje hafi n’inshuro icyenda (9).

REG BBC na Patriots BBC zigomba kwihanganira ku mukino wa nyuma zihatanira igikombe kibitswe na Patriots BBC yagitwaye umwaka ushize wa 2018 n’ubundi nyuma yo gutsinda REG BBC ku mukino wa nyuma.


Mugabe Arstide afite umupira imbere ya Niyonkuru Pascal 



Hagumintwari Steve ashaka inzira y'umupira 


Abasifuzi b'umukino 


APR BBC bagaruye imbaraga umukino wenda kurangira n'ikinyuranyo cyamaze kuba kinini





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND