RFL
Kigali

Nkizingabo Fiston wahoze muri APR FC yasinye muri AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2019 17:26
1


Nkizingabo Fiston wahoze ari umukinnyi ukina yicuma agana imbere mu ikipe ya APR FC n’Isonga FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali, ikipe iri kwitegura kwakira KMC muri Total CAF Confederation Cup.



AS Kigali yasinyishije Nkizingabo Fiston nyuma y’aho uyu mukinnyi yisanze ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ya APR FC itazifashisha mu mwaka w’imikino 2019-2020 ugomba gutangira kuwa 13 Nzeli 2019.

Mbere ya 2009, Nkizingabo Fiston yakiniraga ikipe yitwa Imena Football Training Center, ikipe y’abana bakiri bato.

Mu 2009 ni bwo yaje kwisanga mu bana bagombaga kujya mu ikipe y’abato ya APR FC, bikaba byari ku nshuro ya mbere kuri gahunda ya APR FC yo gushyiraho ikipe y’abato.

Nyuma gato yaje kujya mu Isonga FA akinamo igihe gito aza kuhava ajya muri Espagne mu 2014-2015 ajya gukomeza gahunda yo kunononsora ibijyanye no guconga ruhago agaruka muri Kanama 2014.


Nkizingabo Fiston yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali

Icyo gihe, Nkizingabo yari kumwe na Neza Anderson (yahagaritse umupira) ndetse na Rwigema Yves (Umaze iminsi muri Bugesera FC).

Nyuma yaje kugaruka muri APR FC mu 2014 mbere yo gutandukana nayo mu mpera z’umwaka w’imikino 2018-2019.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude4 years ago
    champions yacu izaba ikaze kuko amakipe makuru yariyubatse kuburyo bugaragara





Inyarwanda BACKGROUND