MTN
Kigali

Gasogi United na Heroes baracakirana kuri uyu wa Gatandatu bahatanira igikombe cya shampiyona 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2019 16:40
0

Kuri uyu Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019 haraba umukino utoroshye ugomba guhuza Gasogi United na Heroes FC bahatanira igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri2018-2019.



Ni umukino usoza umwaka w’imikino mu cyiciro cya kabiri aho igikombe kigomba kubona nyiracyo biciye mu mukino uzatangira saa cyenda n’igice (15h30’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino uzabanzirizwa n’uzahuza Sorwathe FC na Etoile de l’Est saa saba zuzuye bahatanira umwanya wa gatatu.


Gasogi United ikipe ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe 

Uyu mwanya wa gatatu washyizweho kugira ngo mu gihe hazagira ikipe izananirwa kwitabira imikino y’icyiciro cya mbere 2019-2020 izahite iyisimbura.

Ikipe izatwara igikombe cya shampiyona 2018-2019 mu cyiciro cya kabiri, izahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 FRW) n’igikombe, ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni imwe n’igice (1,500,000 FRW), ni mu gihe ikipe ya gatatu izahabwa ibihumbi magana atanu (500,000 FRW).


Sorwathe FC yabuze amahirwe yo kujya mu cyiciro cya mbere itsinzwe na Gasogi United 

Gasogi United na Heroes FC niyo makipe azazamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zisimbure Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumanuka.

Gasogi United yageze mu cyiciro cya mbere ibanje gusezerera Sorwathe FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mukino ibiri. Umukino ubanza wabereye i Kinihira warangiye Gasogi United itsinze igitego 1-0 mbere y’uko banganya igitego 1-1 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri sitade ya Kigali.

Heroes FC yageze mu cyiciro cya mbere ibanje kwikiza Etoile de l’Est nyuma yo kunganya ibitego 3-3 nk’igiteranyo cy’imikino ibiri (Aggregate).


Heroes FC ubwo bari i Kibungo basuye Etoile de l'Est

Umukino ubanza wabereye ku kibuga cya Kicukiro, Heroes FC yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-0. Mu mukino wo kwishyura wabereye i Kibungo, Etoile de l’Est yatsinze Heroes FC ibitego 3-1 bityo buri kipe igira ibitego bitatu ariko Heroes itabarwa n’uko yinjije igitego hanze.


Etoile de l'est iragaruka i Kigali nyuma yo kuhava mu gikombe cy'Amahoro ivanwamo na Police FC.

Ntaganira Fabrice (Heroes FC) na Kaneza Augustin (Sorwathe FC) ni abakinnyi batemerewe gukina iyi mikino kuko bafite amakarita bahawe mu mikino iheruka.

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019

Umwanya wa Gatatu:

-Sorwathe FC vs Etoile de l’est FC (Stade de Kigali, 13:00)

Umukino wa nyuma (Final)

-Gasogi United vs Heroes FC (Stade de Kigali, 15:30)

    








Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND