RFL
Kigali

Olivier Ovambe wananiranwe na Rayon Sports yasinyiye gutoza Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/07/2019 15:18
0


Olivier Ovambe umunya-Cameroun wageze muri Rayon Sports akabanza kubiyereka mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ariko ntibakomezanye, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) mu kazi ko gutoza Mukura Victory Sport.



Olivier Ovambe yatoje Rayon Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 abageza mu mikino ya ¼ cy’irangiza ubwo batsindwaga na KCCA ibitego 2-1. KCCA byarangiye igeze ku mukino wa nyuma itsinda Azam FC ibitego 2-1 inayitwara igikombe.


Olivier Ovambe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza wa Mukura VS

Ovambe, yimwe akazi muri Rayon Sports bitewe n’uko batashimye umusaruro yabagejejeho muri CECAFA Kagame Cup 2019 bityo biba ngombwa ko bagarura Robertinho wari umaze igihe muri Brezil ategereje andi masezerano dore ko yamaze guhabwa umwaka umwe muri Rayon Sports.



Olivier Ovambe (Ibumoso) yerekanwe muri MVS

Mukura VS yamaze gusinyana na Ovambe nyuma y’aho iyi kipe ifite igikombe cy’Amahoro 2018 yatandukanye na Haringingo Francis Christian wageze muri Police FC anajyanye na Rwaka Claude wari umutoza wungirije.

    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND